Tuesday, October 22
Shadow

Basohowe mu ndege shishi itabona kubera imyambarire

Ku wa kane tariki 10 Ukwakira 2024 abakobwa babiri b’Abanyamerikakazi basohowe mu ndege nabi cyane kubera imyenda bari bambaye yagaragaraga nk’idakwiye mu maso y’abashinzwe kugenzura imyitwarire y’abagenzi bo mu ndege z’ikompanyi ya Spirit Airlines ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo indege yari igihe guhaguruka i Los Angeles yerekeza mu mugi wa Nouvelle-Orléans, abakobwa babiri b’inkumi basutswe hanze kuko bari bambaye udupira tugufi twatumaga batikwiza, kuko igice cyo hasi k’inda cyagaragaraga, bimwe bakunze kwita ‘mkondo wazi’. N’ubwo kuri utwo dupira tugufi bari barengejeho indi mipira, abashinzwe ubugenzuzi banze ko bahagurukana n’abandi bagenzi ngo kuko iyi myambarire inyuranyije n’indangagaciro zigomba kugenderwaho n’abagenzi b’indege za kompanyi Spirit Airlines.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu ndege yasabye abo bakobwa kwambara bakikwiza ariko bamubera ibamba. Ibintu byaje kurushaho gukomera ubwo undi mugenzi w’igitsina gore wari wicaye mu ndege yageragezaga kuvugira abo bakobwa. Yaragize ati  “nimusohora abo bakobwa nanjye munsohore hamwe n’uyu mwana wanjye w’uruhinja”. Kandi koko ni ko byagenze kuko uyu uwo mugore na we yavanywe mu ndege azizwa ko yashatse gushyigikira amafuti.

Umwe muri abo bakobwa yatunguwe n’icyo yise urugomo bakorewe. Ati “twababajwe n’uko badufashe nk’abanyabyaha. Abantu bose bari mu ndege ni twe barebaga kandi mu by’ukuri nta kosa twari dufite.”

Imyambarire yabo yatumye basohorwa mu ndege

Nyuma y’uko kutumvikana abo bakobwa babiri n’uwo mugore bashatse gucisha make basaba imbabazi bemera kwambara bakikwiza ariko bagasubizwa mu ndege. Abashinzwe umutekano bababwiye ko bidashoboka kubera ko igihe cyatakaye kitajya kigaruka, bityo indege irabasiga.

Uko gusigwa n’indege byateye abo bagenzi igihombo kuko kompanyi Spirit Airlines itigeze ibasubiza amafaranga y’itike. Byabaye ngombwa ko bagura andi matike kuko bagombaga byanze bikunze kujya i Nouvelle-Orléans kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko y’umwe muri bo. Baguze indi tike ku giciro cy’amadolari y’Amerika 915.

Abo bakobwa batangaje ko bafite igitekerezo cyo kujyana ubuyobozi bwa Spirit Airlines mu nkiko mu gihe iyi kompanyi na yo ivuga ko izakurikirana abo bagenzi mu butabera kuko banyuranyije n’ibikubiye mu masezerano ayiha uburenganzira busesuye bwo gusohora umugenzi uwo ari we wese wambaye mu buryo bushotorana cyangwa bw’urukozasoni.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *