Monday, September 16
Shadow

CAN 2025: Amavubi yatangiye anganya na Libiya

Ku wa gatatu tariki 4 Nzeri 2024 ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaguye miswi n’ikipe y’igihugu ya Libiya mu mukino wa mbere w’amajonjora mu matsinda mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzitabira Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu cya 2025.

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade yitiriwe itariki ya 11 Kamena i Tripoli muri Libiya amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe bityo buri kipe itahana inota rimwe ry’umukino w’umunsi wa mbere.

Libiya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 16 ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dhawi nyuma y’umupira wari utakajwe na Kévin Muhire hanyuma Djihad Bizimana, Fitina Ombolenga na Ange Mutsinzi bananirwa guhagarika umukinnyi wa Libiya kugeza ubwo yarekuye umuzinga w’ishoti mu izamu rya Fiacre Ntwari.

Amavubi y’u Rwanda yishyuye icyo gitego ku munota wa 47 cyatsinzwe n’agatuza na Innocent Nshuti ku mupira yari ahinduriwe na kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana. Umukino warinze urangira amakipe anganya kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda

Muri iri tsinda rigizwe n’u Rwanda, Libiya, Nijeriya na Benin, Amavubi y’u Rwanda azakina umukino wayo wa kabiri ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024; icyo gihe u Rwanda ruzahura na Nijeriya kuri Sitade Amahoro i Remera guhera i saa cyenda z’igicamunsi. Mbere yo kuza i Kigali, Nijeriya izabanza kwakira Benin ku wa gatandatu tariki ya 7 Nzeri.

Ikipe y’igihugu ya Libiya

Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu CAN 2025 kizakinirwa muri Maroke. Amakipe 48 ni yo arimo guhatana mu majonjora. Agabanyije mu matsinda 12; amakipe azaza mu myanya ibiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azabona uburenganzira bwo guseruka mu kiciro cya nyuma cya CAN.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *