Nyuma y’uko umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk asezeye mu buyobozi bwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, intambara y’amagambo irako meje hagati ye n’uwahoze ari inshuti ye magara ntusige ari we Perezida Donald Trump.
Ubu inzira zabyaye amahari hagati y’aba bagabo bombi b’ibikomerezwa. Kutumvikana kwabo kwaturutse ku mpamvu nyinshi zirimo itegeko rishya rirebana n’imisoro, aho iryo tegeko ryaje ribangamira ubucuruzi bwa Elon Musk cyane cyane ku birebana n’icuruzwa ry’amamodoka y’uruganda rwa Tesla rwa Elon Musk.
Igitangaje ni uko aba bombi batangiye kubwirana amagambo akarishye yatunguye benshi bari babazi nk’inshuti magara.
Elon Musk yashyize ku rukuta rwe twa Twitter amashusho agaragaza uruhare Donald Trump yaba yaragize mu bikorwa by’urukozasoni byakozwe na Jeffrey Epstein birebana no guhohotera abana b’abangavu.

Ikinyamakuru The New York Times cyandika ko indi mpamvu yatumye Perezida Trump atakirebana neza na Elon Musk ni uko hari miliyoni 100 z’amadolari uyu mucuruzi yari yaremeye gutanga nk’inkunga ku butegetsi bwa Trump ariko akaba atarigeze atangwa, bityo Trump akabiheraho avuga ko Musk ari umubeshyi w’umutekamutwe.
Jean Claude MUNYANDINDA