Monday, September 16
Shadow

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryamuritse ibyagezweho muri manda irangiye

Ku wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024 Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Pamela Girimbabazi Rugabira yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba siporo.

Iki kiganiro cyabereye kuri Hotel Olympique ku Kimironko kitabiriwe n’abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru byandika, radiyo na televiziyo. Kibanze ku bikorwa byaranze manda y’imyaka ine ishize (2020-2024), ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu myaka iri imbere.

Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, bahabwa ibisubizo ndetse na bo bajya inama ku cyakorwa hagamijwe iterambere ry’umukino wo koga.

Bimwe mu by’ingenzi byagezweho muri iyi manda irangiye, harimo kuba u Rwanda rwarakiriye Irushanwa ry’Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga ryakinwe mu Gushyingo 2023.

Hari kandi kuba umukinnyi mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa Cyusa Mitilla Peyre Oscar, yarabaye umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda wakinnye finale muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Angola.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda

Iyi manda yasanze abakinnyi bitabiraga amarushanwa y’imbere mu gihugu babarirwa muri 30, kuri ubu bakaba bageze hejuru ya 150 kandi barushanwa kinyamwuga.

Amarushanwa ya Open Water na yo yashyizwemo imbaraga, kuri ubu akaba yitabirwa n’abakinnyi bafite impano.

U Rwanda kandi rwitabiriye Shampiyona y’Isi, iy’Afurika, Imikino y’Akarere ka Gatatu, Imikino Olempike ndetse n’imikino ihuza Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.

Bimwe mu bindi bikorwa bikomeye byaranze iyi manda, ni uruzinduko Perezida wa World Aquatics Hussain Al Musalm yagiriye mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwahise rufungura  amarembo yo kuba u Rwanda rwabona pisine ijyanye n’igihe, uyu mushinga ukaba urimo kunozwa.

Abanyamakuru b’imikino batangarijwe ibyo Komite yagezeho muri manda igeze ku musozo.

Hari kandi amahugurwa yahawe abagira uruhare mu mukino wo koga, barimo abasifuzi 40 n’abatoza 40. Kubongerera ubumenyi byazamuye urwego rw’abakinnyi.

Uretse abatoza n’abasifuzi, itangazamakuru ntabwo ryasizwe inyuma kuko na ryo ryahuguwe ibijyanye n’uburyo batara bakanatangaza inkuru z’umukino wo koga.

Abajijwe ku kijyanye no kuba yumva yakomeza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda muri manda itaha (2024-2028), yasubije ko byose bizagenwa n’abanyamuryango binyuze mu matora. Aya matora ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2024.

Komite icyuye igihe igizwe n’aba bakurikira:

  • Perezida: Pamela Girimbabazi Rugabira
  • Visi Perezida wa mbere: Jean Sauveur Uwitonze
  • Visi Perezida wa kabiri: Innocent Uzabakiriho
  • Umunyamabanga: James Bazatsinda
  • Umubitsi: Chantal Mushimiyimana

Jean Claude MUNYANDINDA

(Source: Rwanda Swimming Federation)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *