Saturday, March 15
Shadow

Isiganwa Tour du Rwanda 2025 ryasojwe ritarangiye

Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa ni we watsinze isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda.

Ni mu birori bikonje cyane byabaye ku cyumweru tariki ya 2 y’ukwezi kwa 3 muri uyu mwaka wa 2025. Byari bikonje kuko intera ya 7 ari na yo ya nyuma ya Tour du Rwanda itakinwe ngo irangire bitewe n’imvura yaguye isiganwa rigeze hagati. Iyi ntera yagombaga kuzenguruka mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa bahisemo gufata umwanzuro wo kwirengaziza iyi ntera ya nyuma, bagendera ku bipimo by’igiteranyo rusange nyuma y’agace ka 6 . Ibi ni byo byatumye Fabien Doubey yegukana umwanya wa mbere. Urugendo rw’ibilometero 769 yarukoreshejemo amasaha 19 iminota 35 n’amasegonda 12. Uwabaye uwa kabiri ni Henok Mulueberhane wo mu ikipe y’igihugu ya Eritereya na ho ku mwanya wa 3 haje Umudage Oliver Matteis ukinira ikipe ya Bike Aid.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Vainqueur Masengesho wo mu ikipe y’igihugu Team Rwanda wabaye uwa 7 ku giteranyo rusange arushwa n’uwa mbere amasegonda 51.

Ibi bije bishimangira ko bikiri kure nk’ukwezi kugira ngo umukinnyi w’Umunyarwanda ashobore gutsinda iri rushanwa riri ku gipimo cya 2.1.

Muri iri siganwa rirangiye hakunze kugaragara inenge mu birebana n’imitegurire. Mbere na mbere,  n’ubwo nta wujya inama n’ikirere, hari benshi mu basesenguzi basanga kuba agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2025 kari karashyizwe ku isaha ya saa saba, ari ikimenyetso cy’ubushishozi budahagije ngo kuko nta mpamvu ifatika yo gutangiza intera y’isiganwa ku ma saaha ya nyuma ya saa sita, cyane ko n’iteganyagihe ryari ryagaragaje ko muri ayo masaha hari hateganyijwe imvura.

Ibi biza byiyongera ku kuba n’utundi duce twose twa Tour du Rwanda y’uyu mwaka twaratangiraga i saa tanu.

Ikindi kitagaragaye neza, ni uko ku musozo w’intera zimwe na zimwe hagiye habaho guhuzagurika mu gutangaza amazina y’urutonde rw’abatsinze, ndetse ku ntera ya Kigali – Musanze abantu bategereje igihe k’iminota ine yose hataramenyekana uwabaye uwa mbere.

Izindi ntege nke zagiye zigaragara kenshi mu mitegurire y’iri siganwa Tour du Rwanda, ni uko isaha yo gusoza isiganwa yabaga itandukanye n’isaha yabaga yavuzwe, ku buryo hari ubwo hazagamo ikinyuranyo k’iminota 40 ugereranyije n’igihe cyabaga cyatangajwe mbere.

Ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko, umukinnyi Moïse Mugisha wo mu ikipe y’igihugu Team Rwanda yakoze ibara ubwo yifashishaga uburiganya mu gace ka gatandatu k’iri siganwa agashaka kunyura mu nzira itemewe y’inkereramucyamo. Uyu musore ufite agace kamwe rukumbi ka Tour du Rwanda ya 2.1 mu bakinnyi b’Abanyarwanda, na none yari yakoze agashya mu ntera ya Kigali – Musanze, ubwo yahagararaga akajya gusuhuza umugore we n’abana be intera y’uwo munsi itararangira.

Uyu musore Moise Mugisha aherutse nyamara gutangaza ko abakinnyi b’u Rwanda batagenerwa amarushanwa ahagije ngo bashobore kwitegura neza Tour du Rwanda.

Bamwe mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bafite impungenge ko imikorere irimo kujijinganya ku bategura isiganwa Tour du Rwanda, ishobora kuzisubiramo muri Shampiyona y’Isi y’Umukino wo Gusiganwa ku Magare izabera mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *