Kubera igabanuka ry’umuriro w’amashanyarazi utangwa n’urugomero rw’ibanze muri Venezuela, amasaha y’akazi agiye kugabanywa kabiri bajye bakora mbere ya saa sita gusa.
Leta y’iki gihugu yasohoye amabwiriza asobanura ko abakozi ba Leta bagabanyirijwe amasaha y’akazi kubera ko izuba ryinshi ryacanye ryabaye intandaro y’igabanuka ry’amashanyarazi, bityo akazi na ko kakaba kagomba kugabanuka kubera umuriro udahagije. Aya mabwiriza avuga ko mu gihe k’ibyumweru 6 uhereye ubu ngubu abakozi ba Leta bazajya batangira akazi saa mbiri za mu gitondo bakarangize saa sita n’igice z’amanywa.
Ikindi kiyongera kuri ibyo ni uko n’iminsi y’akazi izagabanuka, ikava kuri 5 mu cyumweru ikaba 3. Ibi bisobanuye ko akazi kazajya gakorwa umunsi umwe, hanyuma umunsi ukurikiyeho abakozi basibe.

Muri iki gihugu hakunze kuvugwa ikibazo gikomeye k’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi. Mu mwaka wa 2019 icyo kibazo kigeze kubaho na bwo Leta ifata umwanzuro wo kugabanya amasaha y’akazi no gusubika amasomo ku banyeshuri.
Gentil KABEHO