Monday, September 16
Shadow

Nta gakuru ka Claudine Bazubagira waburiwe irengero mu mikino paralempike

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya sitting volleyball mu kiciro cy’abagore Claudine Bazubagira yaburiye mu Bufaransa aho iyi kipe yitabiriye imikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga.

Iyi kipe imaze gukina imikino ibiri mu itsinda ryayo idafite uyu mukinnyi kuko kuva mu cyumweru gishize nta wongeye kumuca iryera.

Inkuru y’ibura ry’uyu Munyarwandakazi w’imyaka 44 ikimara kumenyekana, inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zatangiye kumushakisha ariko kugeza n’ubu ntabwo araboneka. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na yo yinjiye muri iki kibazo mu rwego rwo kugerageza kumenya irengero ry’uyu mukinnyi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda Jean Baptiste Murema yabanje guhakana aya makuru arebana n’ibura rya Bazubagira ariko nyuma yaje kwemeza ko ari impamo.

N’ubwo bitaremezwa niba uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu yaratorotse cyangwa niba yarahuye n’izindi ngorane, aramutse yaraciye inkereramucyamo yaba yiyongereye ku rutonde rurerure rw’abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye bakwepera mu mahanga bahagarariye igihugu mu marushanwa atandukanye.

Mu mwaka wa 1996, abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru batorokeye i Paris mu Bufaransa. Bari bavuye i Tunis gukina n’ikipe y’igihugu ya Tuniziya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe k’isi. Abo bakinnyi b’Amavubi bahisemo kwinyonyombera ni Hamissi Amé Dollar, Roger Manzi, Claude Kalisa, Eugene Murangwa na Guillaume Haliyamutu. Mu myaka yakurikiyeho, urutonde rw’abakinnyi b’Abanyarwanda batorokeye mu bihugu byo hanze rwakomeje kwiyongera. Abandi baburiwe irengero muri ubwo buryo ni Batu Jean Habimana, Abdul Uwimana, Elias Ntaganda, Jeannot Witakenge, Frédéric Rusanganwa, Abdul Rwatubyaye n’abandi. Bamwe muri bo byarangiye bagarutse mu Rwanda bitewe no kugongana n’ikibazo cyo kubura ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu babaga batorokeyemo.

Ubwo yaganiraga n’Ijwi ry’Amerika, umunyamabanga mukuru muri Komite Olempike y’u Rwanda Joseph Kajangwe yavuze ko mbere y’uko abagize itsinda ry’intumwa z’u Rwanda bahaguruka bagiye  guhagarira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga babanza kuganirizwa bagashishikarizwa kwitwara neza no kugaragaza indangagaciro. Gusa yongeyeho ko bamwe muri bo bashobora kurenga kuri izo mpanuro bagatoroka.

Ni ku nshuro ya gatatu Claudine Bazubagira yari agiye guhagararira u Rwanda mu mikino paralempike mu ikipe y’igihugu ya sitting volleyball. Ubwa mbere hari mu mwaka wa 2016 mu mikino yabereye mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Burezili. Ku nshuro ya kabiri imikino paralempike Claudine Bazubagira yaserutsemo ni iyo mu mwaka wa 2021 i Tokyo mu Buyapani.

Muri iyi mikino y’abafite ubumuga irimo kubera i Paris mu Bufaransa kuva ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa 8 ikazageza ku ya 8 y’uku kwezi kwa 9, u Rwanda ruzagaragara mu mikino y’ubwoko bubiri. Hari umukino wa sitting volleyball mu bagore no gusiganwa ku maguru ku ruhande rw’abagabo. Umukinnyi w’umunyarwanda uzaseruka mu gusiganwa ni Emmanuel Niyibizi uzarushanwa mu ntera ireshya na metero 1500.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *