Thursday, April 3
Shadow

Nyarutarama Sports Trust Club ikomeje kunoza serivisi igenera abayigana

Nyuma y’umwaka tubatembereje mu kigo kiyeguriye siporo, imyidagaduro no kuruhuka kitwa Nyarutarama Sports Trust Club, twongeye kwerekezayo ngo tubarebere ibirungo bikomeje kongerwa muri serivisi zihatangirwa mu rwego rwo kunezeza abaclients.

N’ubwo twari twavuye imuzingo serivisi zitangirwa muri Nyarutarama Sports Trust Club, mu gusubirayo twasanze ibintu byarongeye kuba bishya. Umuyobozi w’iki kigo Patrick Rugema bakunda kwita “Texas” yongeye kuduha ishusho nyayo y’ubwo bwatsi bwe ndetse atugaragariza n’udushya twamaze kongerwamo turimo serivisi za Yoga.

Kuva ku mukino wa Tennis kugeza kuri serivisi zigera ku 10

Mu ntangiriro, iki kigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali cyari kizwi nka Nyarutarama Tennis Club kuko serivisi yari ihari yari iy’uyu mukino yongine; buhoro buhoro hagiye hongerwamo ibindi bintu by’ingirakamaro ku bagenerwabikorwa ku buryo muri iki gihe haboneka serivisi zigera ku 10. Usibye Tennis, Nyarutarama Sports Trust Club ifite kandi izindi siporo zirimo Gym, Aerobics ndetse n’umukino wo koga ukorerwa muri piscine yo ku rwego rwa mini olympique. Iyi piscine yakira abasanzwe bafite ubumenyi mu koga ndetse n’abifuza kubyiga. Indi serivisi ikunzwe na benshi muri iki gihe itangirwa muri Nyarutarama Sports Trust Club ni sauna na massage bifasha abantu kurwanya amavunane.

Uhasanga kandi serivisi zo gutanga amafunguro n’ibyo kunywa tutibagiwe n’amacumbi ari mu byiciro bitandukanye. Hari amacumbi y’ibyumba bine ashonora kwakira abagize umuryango wose, amacumbi y’ibyumba bibiri n’amacumbi agizwe n’icyumba kimwe ku bantu bashaka kwiherera no gutuza.

Akarusho: Hatangijwe na serivisi ya Yoga

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihe kirekire yo kubungabunga imibereho y’Abanyarwanda, Nyarutarama Sports Trust Club yamaze gushyiraho serivisi ya Yoga ifasha abayikora kugira ubuzima buzira umuze hibandwa ku mimerere myiza y’umubiri ndetse n’ubugororoke mu buzima bw’imitekerereze. Umwarimu wa Yoga muri Nyarutarama Sports Trust Club Pasco Niyoyumva yadusobanuriye imigendekere y’imyitozo ya Yoga muri iki kigo. Ibisobanuro birambuye by’ikiganiro twagiranye turabibagezaho mu yindi nkuru yihariye.

Ibiciro byiza na serivisi inoze

Mu myaka yashize, hari bamwe mu bantu batekerezaga ko kujya muri Nyarutarama Sports Trust Club ari iby’abantu bifite gusa. Buhoro buhoro ariko ibyo bitekerezo byaje guhinduka kuko abahageze na bo ubwabo bagenda batanga ubuhamya bw’uko aho hantu ari ah’abantu bose barimo n’abafite amikoro asanzwe ariko bakaba bakunda siporo no kwidagadura. Patrick Rugema uzwi nka Texas Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club ati “Aha ngaha ni aha bose. Ik’ingenzi ni ubushake bwo gukora siporo no kubungabunga umubiri. Ibiciro ntabwo bikanganye kuko dutanga n’ubwasisi ku bashoboye kwishyira hamwe nk’amatsinda. Hari n’uburyo bwo kwishyura mu byiciro”.

Patrick Rugema a.k.a Texas Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club

Kwakira abantu neza ni intego ya buri wese ukora muri Nyarutarama Sports Trust Club kuva ku wakira abaclients, kugeza ku batanga serivisi nyirizina ndetse n’abayobozi b’iki kigo. Indangamyumvire rusange ni ugushimangira ko ‘Umuclient agomba guhora ari umwami’.

Bamaze kubaka izina

Kubera serivisi nziza, ibiciro bidahambaye no guhorana ubushake bwo guhanga udushya, Nyarutarama Sports Trust Club imaze kuyobokwa n’ingeri nyinshi z’abayigana. Mbere na mbere hari abantu ku giti cyabo bitabira serivisi z’iki kigo bakajya kuhakorera siporo, bakahasohokera bagamije kuhafatira ifunguro cyangwa kumva akayaga kaho gahehereye. Hari kandi amatsinda y’abantu barenga 100 bishyize hamwe muri Clubs za Tennis kugira ngo bakine uwo mukino hakurikijwe gahunda ihamye.  By’akarusho, hari ibigo birenga 120 bifatira abakozi babyo ifatabuguzi kuri serivisi zitangirwa muri Nyarutarama Sports Trust Club. Ibyo bigo byiganjemo ibya Leta, iby’abikorera nk’amabanki ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Ubufatanye na bwo bwashyizwemo ingufu

Nyarutarama Sports Trust Club ifitanye amasezerano n’ibigo binyuranye hagamijwe ubufatanye ku mpande zombi. Urugero abakozi b’ikigo k’itangazamakuru Radio and TV 10 bahabwa serivisi n’iki kigo. Ku rundi ruhande Radio and TV 10 na yo igira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa bya Nyarutarama Sports Trust Club. Mu zindi nzego zifitanye amasezerano y’imikoranire na Nyarutarama Sports Trust Club harimo ibigo by’amashuri n’amakipe anyuranye y’umupira w’amaguru n’imikino y’amaboko.

Hari gahunda y’amavugurura

Mu ntumbero yo kurushaho kunoza serivisi no kuzishyira ku rwego mpuzamahanga, ubuyobozi bwa Nyarutarama Sports Trust Club bufite intego yo kwagura ibikorwa. Harateganywa kubaka ibikorwaremezo bishya no kuvugurura ibisanzwe bihari kugira ngo iki kigo gikomeze gushimangira ko kiri ku isonga mu gutanga serivisi za siporo no kwakira abantu.

Nk’uko bisanzwe urugendo rwacu mu kigo cya Nyarutarama Sports Trust Club rwifashisha amafoto n’amashusho mu rwego rwo kubereka ishusho y’umwimerere y’aho hantu. Mu gihe tugitunganya amajwi n’amashusho turi hafi kubagezaho kuri Televiziyo yacu nshya MUKERARUGENDO TV, twifuje kubaha amafoto y’ingenzi abagaragariza isura y’ikigo kimaze kuba ubukombe mu guteza imbere siporo, imyidagaduro, impagarike n’ubuzima buzira umuze.

Amafoto aranga ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club:

Jean Claude MUNYANDINDA

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *