Monday, September 16
Shadow

Nyuma y’umwaka bakundana, Vincent Cassel na Narah Baptista baryohewe n’ubuzima.

Umukinnyi wa filimi z’urwenya Vincent Cassel w’Umufaransa n’Umunyaburezilikazi Narah Baptista ku itariki ya 25 Kanama 2024 bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze bakundana.

Vincent Cassel yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto igaragaza ko aba bombi bameranye neza mu munyenga w’urukundo bamaranyemo umwaka wose. Narah Baptiste usanzwe ari umunyamideli na we yahise ashyira ahagaragara amafoto agera ku icumi bari kumwe yongeraho amagambo ‘Ndagukunda cyane!’.

Ikinyuranyo k’imyaka kiri hagati ya Cassel na Baptista ntabwo bagiha agaciro. Cassel afite imyaka 57 na ho Baptista akagira 27. Kuba umwe aruta undi cyane mu bukure nta cyo bihindura ku munezero bagaragarizanya. Bagaragara kenshi bari kumwe batembera, bakajya ku nkombe z’amazi, bagasomana bya hato na hato. Muri make urukundo rw’aba bantu babiri b’ibyamamare rurarushaho gukeba nyuma y’igihe kingana n’umwaka umwe gusa bakundana.

Baryohewe n’urukundo
Umunezero wa Vincent Cassel na Narah Baptista ugaragararira bose

Mu mwaka wa 2023 Vincent Cassel yatandukanye n’uwahoze ari umugore we Tina Kunakey babyaranye umwana w’umukobwa witwa Amazonie. Yahise yishumbusha Narah Baptista bamaranye umwaka barebana akana ko mu jisho.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *