Monday, September 16
Shadow

Patriotes Basketball Club na APR Basketball Club zishobora gucakirana mu mikino ya nyuma ya kamarampaka

Muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball mu kiciro cya mbere mu Rwanda ku makipe y’abagabo iri hafi kugera ku musozo, amakipe ya Patriotes Basketball Club n’APR Basketball Club yiyongereye amahirwe yo kugera ku mikino ya final ya playoffs mu mikino yabaye ku cyumweru tariki 1 Nzeri 2024.

Kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba habaye imikino ibiri y’umunsi wa kabiri wa kamarampaka muri kimwe cya kabiri k’irangiza. Ikipe y’APR Basketball Club yatsinze REG Basketball Club amanota 65 kuri 60, iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda ihita itera indi ntambwe yerekeza mu mikino ya nyuma kuko no ku wa gatanu yari yatsinze REG Basketball Club mu mukino wa mbere.

Umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’APR Basketball Club Isaiah Miller (wambaye nimero 0)

Ikipe ya Patriotes Basketball Club yanyagiye Kepler Basketball Club amanota 107 kuri 68 na yo yiyongerera amahirwe yo kwinjira muri za finales za kamarampaka kuko yari iyitsinze ku nshuro ya kabiri.

Stephaun Branch (nimero 8) ari mu bo Patriotes Basketball Club icungiraho.

Ku wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 muri BK Arena i Remera hazabera imikino y’umunsi wa gatatu w’iyi mikino; APR Basketball Club yongeye gutsinda REG Basketball Club, Patriotes Basketball Club na yo igatsinda Kepler Basketball Club, urugendo rwa kimwe cya kabiri k’irangiza rwaba rurangiriye aho, hanyuma APR Basketball Club ikazacakirana na Patriotes Basketball Club mu mikino ya nyuma ya kamarampaka aho ikipe izatanga indi gutsinda imikino ine mu mikino irindwi iteganyijwe ari yo izegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka ikazanahagarira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League 2025.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *