Nyuma y’imyaka 5 ifunguye ibikorwa byayo, restaurant yitwa Tania’s Cuisine and Lounge irimo kurushaho kwigarurira imitima y’abayigana kubera urwego rw’ubudashyikirwa bamaze kugeraho mu kwakira neza abaclients no kubafata neza.
Tania’s Cuisine and Lounge iherereye ku Gishushu hafi y’inyubako ya M and M Plazza. Ni ahantu hitegeye ibice binyuranye by’umujyi wa Kigali. Yatangiye ibikorwa byayo muri Gashyantare 2020. Servisi z’ingenzi zitangwa n’iyi restaurant ni ugutegura amafunguro hibandwa ku byo kurya byo muri Afurika, gutanga ibyo kunywa by’amoko atandukanye, hakiyongeraho n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro ya muzika bitegurwa mu mpera z’icyumweru. Muzika icurangirwa muri Tania’s igizwe n’ibyiciro bibiri: abacuranzi b’inzobere (live band) n’abavangavanga imiziki (DJ).
Akandi gashya kabonekayo ni Cigar Lounge aho abaclients babyifuza bagenerwa ahantu hiherereye kandi hiyubashye bakajya kunyweramo itabi ry’ikigoma. Iri ni itabi risirimutse rifite inkomoko i La Havane muri Cuba.
Isuku yo ku rwego rwo hejuru n’imitangire ya serivisi inoze byatumye Tania’s Cuisine and Lounge ihabwa certificat n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standard Bureau) ku buryo serivisi zose zihatangirwa ziba zizewe ku rwego rwo hejuru.

Nyir’iyi restaurant Tania’s Cuisine and Lounge Madame Tania Gakuba avuga ko serivisi zabo zamaze kwaguka ku buryo basigaye bakira amatsinda y’abantu benshi mu minsi mikuru irimo amasabukuru y’amavuko n’ibirori by’abageni baba bavuye gusezerana imbere y’amategeko (mariage civil). Gahunda zo kugemurira abatanze commande (outside catering) na zo zaratangiye kandi iyi serivisi itangirwa ku gihe.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora ‘Liberation Day’ ku itariki ya 4 Nyakanga 2025, Tania Gakuba nyiri restaurant Tania’s Cuisine and Lounge ndetse n’ushinzwe imicungire yayo James Mugisha barifuriza abayobozi b’igihugu, Abanyarwanda bose ndetse n’abaclients babo by’umwihariko kuzagira umunsi mwiza. Kuri uwo munsi kandi ngo bazaba bahishiwe ibyiza by’akataraboneka birimo amafunguro ameze neza, ibyo kunywa bitandukanye buri wese yisangamo ndetse n’umuziki w’imbaturamugabo
Amwe mu mafoto agaragaza Tania’s Cuisine and Lounge:
Jean Claude MUNYANDINDA