Saturday, March 15
Shadow

U Rwanda na Turkiye bagiye kurushaho gufatanya mu birebana n’ubukerarugendo

Ku wa gatatu w’iki cyumweru ku itariki 19 Gashyantare 2025 Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB cyakiriye intumwa zari ziturutse muri Turkiye mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Rahman Nurdun Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cya Turkiye Gishinzwe Ubutwererane Turkish Cooperation and Coordination Agency (TIKA). Muri izi ntumwa harimo kandi Ambasaderi wa Turkiye mu Rwanda Aslan Alper Yuksel.

Ku ruhande rw’urwego RDB Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo Irène Murerwa ni we wakiriye abo bashyitsi. Mu biganiro bagiranye, harimo ko hagiye kongerwa imbaraga mu ishoramari ryibanda ku mishinga ifite aho ihuriye n’ubucuruzi muri rusange n’ubukerarugendo by’umwihariko.

Gentil KABEHO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *