Umunyamerika wabaye icyamamare muri sinema Richard Chamberlain yitabye Imana ku wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2025.
Uyu musaza wari waramenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka the Thorn birds (Les oiseaux se cachent pour mourir) yatabarutse ku myaka 90 azize guhagarara k’umutima.
Mbere yo kwinjira mu mwuga wo gukina filimi, yabanje kunyura mu gisirikare akurikizaho gukina amakinamico. Yigeze kujya kuba mu Bwongereza ahabwa umwanya wo gukina mu makinamico akomeye arimo na Hamlet ya William Shakespeare. Nyuma yiyeguriye filimi nyirizina ndetse arushaho kumenyekana kubera zo. Iyo yamamayemo cyane ni the Thorn birds mu mwaka wa 1983, aho yakinnye ari Ralph de Bricassart, umupadiri wahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kugorwa no guhitamo hagati y’umuhamagaro we wo kwiyegurira Imana n’umugore bakundanaga.
Ubuzima bwo hanze ya sinema bwa Richard Chamberlain ntabwo yakundaga kubushyira hanze. Urugero mu mwaka wa 2003 ni ho yahishuye we ubwe uko akundana n’abo bahuje igitsina (homosexuel).
Marc MUKAMA