Mu mpera z’icyumweru gishize inkuru yabaye kimomo ko hari abantu barenga 70 bagize ikibazo cy’uburwayi batewe no kurya imigati baguze mu mangazini y’isosiyete icuruza ibiribwa yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mc Donald’s.
Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa AFP bitangaza ko nyuma yo kurya za ‘hamburgers’ za Mc Donald’s, abantu 75 bahise barwara , 22 muri bo ndetse bajyanwa mu bitaro. Umwe yahasize ubuzima azira hamburgers zihumanye.
Ishami Rishinzwe Kugenzura Ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ritangaza ko intandaro y’ihumana ry’izo hamburgers za Mc Donald’s ari ubutunguru bwifashishijwe mu kuzikora. Mu gihe iperereza rigikomeje hafashwe icyemezo cyo guhagarika ubwo butunguru Mc Donald’s yari isanzwe igemurirwa n’ikigo cy’ubuhinzi kitwa Taylor Farms. Ikindi kandi hamburgers zindi zose zakozwe hifashishijwe ubwo butunguru zahise zivanwa mu maduka shishi itabona.
Abagizweho ingaruka z’uburwayi kubera kurya iyo migati ihumanye batangiye gutanga ibirego basaba indishyi z’akababaro. Babiri muri bo basabye ko umwe umwe yahabwa amadolari y’Amerika 50,000 angana na miliyoni 70 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Gentil KABEHO