Thursday, November 21
Shadow

Umuntu uzatanga amakuru ku wishe intare yo mu nyanja azahembwa arenga miliyoni 25

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kwita ku binyabuzima byo mu mazi no mu kirere (NOAA) kimaze gutangaza ko cyashyizeho igihembo kingana n’amadolari y’Amerika 20,000 ku muntu uzatanga amakuru ku muntu uherutse kwica inyamaswa yo mu nyanja yitwa otarie mu rurimi rw’Igifaransa cyangwa sea lion mu Cyongereza.

Ikinyamakuru Losa Angeles Times cyandika ko iyi ‘ntare yo mu nyanja’ yarasiwe ku nkengero z’amazi ahitwa Bolsa Chika muri Leta ya Californie. Umugenzi witambukiraga yabonye iyo nyamaswa yakomeretse ahita ajya gutabaza abashinzwe umutekano hafi y’inyanja.

Igikomere k’isasu iyi nyamaswa yarashwe mu mugongo cyari cyayizahaje cyane ku buryo itashoboraga guhumeka. Hiyambajwe inzobere mu buvuzi bw’inyamaswa ngo barebe uko bakiza ubuzima bwayo ariko biranga biba iby’ubusa kuko yahasize ubuzima.

Na n’ubu umuntu warashe iyi ntare yo mu nyanja aracyashakishwa. Hashyizweho igihembo cy’amadolari y’Amerika ibihumbi makumyabiri (ni miliyoni 27 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda) ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma uwo mugizi wa nabi afatwa. Umuntu warashe iyi nyamaswa aramutse atawe muri yombi yakurikiranwa mu butabera; mu gihe yaba ahamwe n’icyaha cyo kwica inyamaswa yahanishwa ibihano birimo amande arenga ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *