Saturday, March 15
Shadow

Umutwe wa AFC/M23 umaze gukusanya imbunda 150 zari zifitwe n’abaturage

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ryerekanye imbunda 150 zari zifitwe n’abaturage.

Nyuma y’uko aba barwanyi bafashe imijyi ibiri ikomeye yo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ari yo Goma na Bukavu, abasirikare bo ku ruhande rwa Leta hamwe n’abo mu mitwe inyuranye bafatanyije bahunze urugamba basiga imbunda zinyanyagiye hirya no hino mu baturage.

Ku wa kane tariki ya 20 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Bukavu habaye igikorwa cyo gukusanya izo mbunda hegeranywa izigera ku 150 ziganjemo izo mu bwoko bwa AK47. Icyo gikorwa cyari muri gahunda yiswe ‘Salongo’ cyo gusukura umujyi wa Bukavu hibandwa cyane ku gushakisha intwaro zikiri mu baturage.

Umuvugizi wa AFC/23 Lawrence Kanyuka ku itariki 21 Gashyantare 2021 yeretse itangazamakuru imbunda zimaze kwegeranywa avuga ko inyinshi muri zo ari abaturage bazizana. Yongeraho ko iyo umuturage azanye imbunda akayibashyikiriza nta ngaruka bimugiraho, ahubwo ngo aba atanze umusanzu mu kubungabunga umutekano.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *