Nyuma y’umwaka umwe umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mariah Carey atandukanye na Bryan Tanaka bari bamaze imyaka 7 babana nk’umugore n’umugabo, ubu noneho afitanye umubano wihariye n’umuraperi Anderson Paak.
Amakuru yizewe avuga ko Mariah Carey na Anderson Paak batangiye urugendo rw’urukundo rwabo mu mpera z’umwaka ushize wa 2024. Babanje guhurira muri studio yitwa Electric Lady mu mujyi wa New York. Bongeye kugaragara bafatanye agatoki mu cyanya cyahariwe umukino wa Ski ku mazi muri Leta ya Colorado. Mu minsi ishize kandi bongeye kubonwa bahuje urugwiro muri restaurant imwe yo mu mujyi wa Los Angeles.
Anderson w’imyaka 39 yatangiye gahunda zo kwaka gatanya hagati ye n’uwahoze ari umugore we Jae Lin babyaranye abana babiri. Umukunzi we mushya ari we Mariah Carey amurusha imyaka 17 kuko afite 56. Uyu mugore amaze gutandukana n’abakunzi inshuro nyinshi.
Mbere ya Bryan Tanaka batandukanye umwaka ushize, yari ari kumwe n’umucuruzi James Packer biteguraga kurushinga ariko Carey ahitamo kubivamo. Yabanje gushyingiranwa na Tommy Mottola batandukana mu mwaka wa 1997 nyuma aza gushakana Nick Cannon na we baje gushwana batandukana muri 2014. Hagati aho ariko yari yarabanje gucudika n’umukinnyi wa Baseball Derek Jeter ndetse n’umuhanzi Luis Miguel.
Jean Claude MUNYANDINDA