Thursday, April 3
Shadow

Urukundo rurakeba hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump

Ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025 Umugabo w’icyamamare mu mukino wa Golf Tiger Woods yashyize ku mugaragaro amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa y’urukundo rwe na Vanessa Trump wahoze ari umukazana wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump.

Tiger Woods yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto abiri agaragaza ko we na Vanessa Trump bari mu bihe byiza by’urukundo. Ayo mafoto yari aherekejwe n’aya magambo “Turahumeka umwuka w’urukundo, jyewe na we! Ubuzima buryohereye nk’ubuki kuko ngufite iruhande rwanjye. Si jye uzabona dutangiye kwibanira akaramata nk’umugabo n’umugore”.

Mu mwaka wa 2018 Vanessa Trump yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we Donald Trump Junior akaba umuhungu wa Pererzida Donald Trump. Bari bamaze kubyarana abana batanu. Ivanka Trump wahoze ari muramukazi wa Vanessa Trump yakiriye neza inkuru y’urukundo rwa Tiger Woods n’uwahoze ari umugore wa musaza we. Kai Trump umwe mu bana Vanessa yabyaranye na Donald Junior na we yishimiye umukunzi mushya wa mama we cyane cyane ko ngo yizeye ko azamufasha kuzamura impano ye mu mukino wa Golf. Kai Trump asanzwe yiga ku ishuri rimwe n’abana Tiger Woods yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Elin Nordegren.

Tiger Woods na we nta bwo yigeze agira amahirwe mu rushako kuko mu mwaka wa 2009 ari bwo yatandukanye n’uyu Munyasuwedikazi Elin Nordegren nyuma y’uko uyu mugabo w’icyamamare muri Golf atahuwe ko yaciye inyuma umgore we inshuro zirenga icumi. Nyuma yaho Tiger Woods yaje gukundana na Vonn Lindsay uzwi cyane mu mukino wo kunyerera ku rubura (Ski). Iby’aba bombi ntabwo byatinze kuko Tiger Woods yaje gushyingiranwa na Erica Herman na we birangira batandukanye.

Tiger Woods na Vanessa Trump bari mu munyenga w’urukundo.

Mu buryo butangaje, urukundo rushya hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump rwakiriwe neza n’abo mu muryango wa Perezida Trump kabone n’ubwo Tiger Woods agiye kurongora uwahoze ari umukazana/muramu/muramukazi wabo. Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2025 Tiger Woods aherutse guhabwa icyubahiro mu ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Maison Blanche/White House) muri gahunda yihariye yashyizweho muri uko kwezi igamije kwizihiza no kuzirikana amateka y’abirabura muri icyo gihugu.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *