Saturday, March 15
Shadow

Urupfu rw’imbwa yigeze gukiza Barack Obama rwashenguye benshi

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika harimo kuvugwa urupfu rw’imbwa yitwaga Hurricane yifashishwaga mu kurinda umutekano.

Iyi mbwa yapfuye mu cyumweru gishize ku myaka 16, ifatwa nk’intwari ikomeye kuko yigeze gukiza ubuzima bw’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Barack Obama mu mwaka wa 2014. Icyo gihe umuntu utazwi ruriye igipangu yinjira muri White House ashaka kumugirira nabi.

Ubwo uwo muntu yari ageze muri metero 100 z’aho Obama yari yicaye we n’umugore we barimo kureba filimi, imwe mu mbwa zarindaga umutekano yitwaga Jordan yahise imusatira ariko arayikubita ayisubiza inyuma. Hurricane, ifatwa nk’imbwa y’intwari, yahise isimbukira uwo mugabo wari witwaje intwaro, na yo agerageza kuyikubita ariko imubera ibamba. Uwo mugabo n’imbwa Hurricane bakomeje guhangana kugeza ubwo abapolisi bashinzwe umutekano bahageraga bagafata uwo mugabo wari wagabye igitero.

Hurricane yahuye n’ingaruka zikomeye zatewe no guhangana n’uwo muntu wari wateye White House kuko hari bimwe mu bice byayo by’umubiri byari bisigaye bitagikora neza kuko byari byaranegekaye.

Mu mwaka wa 2016 Hurricane yashyizwe mu kiruhuko k’izabukuru ndetse yambikwa n’umudari w’ubutwari. Abakurikiranye ubuzima bw’iyi mbwa n’imikorere yayo mu kazi yari ishinzwe, bavuga ko yarangwaga n’amakare adasanzwe mu gihe yabaga iri mu kazi ko gucunga umutekano ariko kandi ikagira umutima mwiza mu gihe yabaga irangije akazi kayo igiye kuruhuka.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *