Ku wa kabiri tariki 11 Werurwe 2025 Rodrigo Duterte wabaye umukuru w’igihugu cya Philippines kuva mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2022 yafatiwe ku kibuga k’indege cya Manille.
Uyu mugabo yafashwe hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (Cour Pénale Internationale).
Uru rukiko rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyoko muntu yaba yarakoze ubwo yayoboraga Philippines.
Ibyo byaha bishingiye ku bwicanyi bwakorewe abakekwagaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge. Ubwo bwicanyi bwategetswe na Duterte ubwo yari Perezida wa Philippines. Urukiko CPI ruvuga ko abantu bari hagati ya 12,000 na 30,000 ari bo basize ubuzima mu nkundura ya Rodrigo Duterte yo guhashya ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza.
Abo mu miryango y’abishwe muri ubwo buryo bishimiye ifatwa rya Duterte bagaragaza ko akwiye gukanirwa urumukwiye ngo kuko yabahekuye akanabapfakaza mu buryo bavuga ko ari ubw’amaherere. Ku rundi ruhande ariko hari n’abandi baturage bo muri Philippines bafata Rodrigo Duterte nk’intwari kuko mu gihe yari umukuru w’igihugu yabakijije abagizi ba nabi bifashishaga ibiyobyabwenge.
Duterte w’imyaka 79 yafashwe avuye mu rugendo rw’igihe gito yagiriye muri Hong Kong. Umunsi umwe mbere y’uko afatwa yari yagejeje imbwirwaruhame ku bakozi b’Abanyaphilippines batuye muri Hong Kong. Muri iyo mbwirwaruhame yavuze ko impapuro zo kumuta muri yombi urukiko CPI wamushyiriyeho nta cyo zivuze ndetse atuka abakozi b’urwo rukiko abita “ibinyendaro”.
Jean Claude MUNYANDINDA