Seminari Ntoya y’i Butare iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Iri shuri rifite akabyiniriro k’Isonga y’Ayisumbuye kubera imyitwarire myiza mu nzego zitandukanye nk’ikinyabupfura, kugira abanyeshuri b’abahanga, ubuyobozi bufite indangagaciro nziza, abarimu b’intangarugero, ubuhangange muri muzika no mu mikino. Abazi neza amateka y’iri shuri ryubatse ku musozi wa Karubanda hafi ya gereza, bemeza ko iri zina ry’igisingizo ryazanywe n’umwe mu barimu bahigishije amasomo y’indimi yitwaga Frodouard Sentama wakomokaga mu muryango w’abasizi na we ubwe akaba yari umusizi, waje guhitanwa na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. By’umwihariko, ikipe ya Seminari Ntoya Virgo Fidelis yari ihagaze neza mu mikino haba mu ngororamubiri, umupira w’amaguru, basketball ariko cyane cyane volleyball ibikesha umutoza wabaye icyamamare Alphonse Rutsindura na we wazize jenoside yakorewe abatutsi.
Seminari Virgo Fidelis yakanyujijeho muri Volleyball
Nta washidikanya ko umutoza Alphonse Rutsindura ari inkingi Volleyball ya Seminari yo ku Karubanda yari yubakiyeho. Mu by’ukuri ntabwo yigeze aba umukinnyi wa volleyball ukomeye nk’uko akenshi abatoza usanga ari abigeze gukina. Gusa nyuma yo kuba umusifuzi ukomeye ku rwego rw’igihugu yahisemo kwitangira volleyball nk’umutoza akabifatanya no kwigisha amasomo y’indimi na muzika. Ibyo byose ariko kugirango bigerweho ni ubushake n’urukundo rw’imikino byaranze abayobozi b’iri shuri muri rusange barimo Nyakwigendera Padiri Modeste Mungwarareba. Alphonse Rutsindura yakomeje gutera imbere nk’umutoza ku buryo yafashije Seminari yo ku Karubanda kuzamuka ikava mu cyiciro cya kabiri ijya mu cya mbere. Aha ni na bwo yagirirwaga icyizere cyo guhabwa umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu ya volleyball mu rwego rw’abakobwa, mu bo yatoje twavugamo nka Gertrude Kubwimana, Agnes Mukazibera, Marie Josée Gicari, Jeannette Uwimana, Séraphine Mukamuberwa, Hasina Mukagasana n’abandi…
Abakinnyi Alphonse Rutsindura yatoje bakaza gutera imbere harimo ku ikubitiro Kagenza, Camille Gakebuka, Aimable Semanzi, na Jean Pierre Karabaranga. Umwe mu batojwe na Rutsindura mu myaka isatira 1990 ari we Albert Kayiranga avuga ko aba bakinnyi ari bo baharuye inzira y’ikipe ya Seminari yo ku Karubanda kuko bakoze akazi kanini ko kuyizamura mu cyiciro cya mbere bikaba intangiriro yo kugira igitinyiro mu ruhando rw’andi makipe yari akomeye icyo gihe nka Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Butare, Groupe Scolaire y’i Butare, Minisiteri ya Transport no Gutumanaho (MINITRANSCO), ELECTROGAZ, Kaminuza y’u Rwanda ishami ryo mu Ruhengeri, Foudres na ESM amakipe y’abasirikare, Ouragan yari iya Banki Nkuru y’u Rwanda n’ayandi. Albert Kayiranga yongeraho ko mu gihe cye aribwo ikipe yinjiye neza mu makipe akomeye yashoboraga no gukora ku gikombe igihe icyo ari cyo cyose. Iyo kipe yabo avuga ko yari igizwe na Benjamin Imenamikore (wishwe muri jenoside), Alexis Mbaraga, Albert Kayiranga, Jean de Dieu Masumbuko (yari umukozi w’ishuri), Louis Ngoga, Vincent Nsengiyumva, Lambert Gacenderi, Norbert Mudaheranwa, Théophile Ruhorahoza, Laurent Uwimana, Georges Nsengumuremyi, Appolinaire Kabandana (wazize jenoside), n’abandi. Albert Kayiranga avuga ko Seminari yari isigaye ihanganira imyanya y’imbere na Kaminuza y’i Butare na Groupe Scolaire y’i Butare, na ho ngo amakipe nka MINITRANSCO na ELECTROGAZ n’ubwo na yo atari yoroshye ntabwo yari agitera ubwoba ikipe ya Alphonse Rutsindura. Aha ngo ni bwo bashoboye no kwegukana igikombe cyari cyitiriwe ikompanyi ya Volta Super.
Nyuma y’abo bakinnyi hagiye hazamuka n’abandi bakomeye barimo Michel Karekezi, Jean Bosco Nsabimana, Raphael Ngarambe, Jean Paul Karabaranga, Protogène Safi na Jean Bosco Tumukuze (uyu yazize jenoside ) ariko aba bombi bo nyuma baje guhitamo kwigira gukina umupira w’amaguru – Abandi ni Fiacre Rwamucyo, Jerome Nyirinkwaya, Michel Umurame, Innocent Havugimana (wazize Jenoside yakorewe abatutsi), Passa Mwenenganucye, Pascal Gatera, Robert Ndabikunze, Jean Claude Gahamanyi, Alexandre Rusanganwa (uyu yari mwalimu w’indimi), Felix Ngabonziza, Jules Nsanzumuhire na Richard Ngoga(bazize jenoside), Philippe Sibomana n’abandi.
Nyuma ya jenoside, na bwo Seminari Ntoya yo ku Karubanda yagerageje kwihagararaho mu ruhando rw’ibigo by’amashuri yisumbuye. Abakinnyi bayo b’imena harimo Charles Nshuti Manzi, Jean Claude Gasana, Victor bita Vicky, Dieudonné Singirankabo, Jean Pierre Niyirora bita Staff, Augustin Nshimyumuremyi, Emmanuel Mutabazi, Eric Mbonigaba, Jacques Kangabo, Sangwa, Benjamin Kangabo, Gervais Munyanziza, Alphonse Nsengiyumva, Alain Ngoga, Eugène Tuyishime, Aimable Mutuyimana na Hervé Martial Inkoramutima.
Jean Claude MUNYANDINDA
Iyi nkuru y’amateka ya volley-ball yo muri petit séminaire irasobanutse🙏🙏🙏