Thursday, September 19
Shadow

APR FC yanganyirije mu rugo irasabwa byinshi mu Misiri

Nyuma yo kugwa miswi na Pyramids FC mu mukino ubanza w’intera ya kabiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe y’APR FC ifite akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

Iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda yanganyije na Pyramids FC igitego kimwe kuri kimwe ku wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 igiye kwerekeza mu Misiri aho itegerejwe n’umukino wo kwishyura uzaba ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri. Irasabwa nibura kunganya ku mubare w’ibitego birenze kimwe kugira ngo ishobore gusezerera Pyramids FC cyangwa se zikaba zanganya igitego 1 kuri 1 bagakiranurwa na za penaliti.

Mu mikino iyo ari yo yose haba hashobora kubaho gutungurana ariko amahirwe menshi arerekeza kuri Pyramids Fc cyane cyane ko umwaka ushize iyi kipe yanyagiye APR FC ibitego bitandatu kuri kimwe nyuma y’uko bari banganyirije mu Rwanda ubusa ku busa.

Umwaka ushize Pyramids FC yakuyemo APR FC

Ikipe izasezerera indi hagati ya Pyramids FC n’APR FC izahita ibona uburenganzira bwo kwinjira mu kiciro cy’amatsinda.

Ku ntera ibanza y’iri rushanwa, APR FC yari yakuyemo ikipe y’Azam FC yo muri Tanzaniya. Mu mukino ubanza wari wabereye i Dar – es – Salaam Azam FC yari yatsinze igitego kimwe ku busa hanyuma mu mukino wo kwishyura APR FC itsinda Azam FC ibitego bibiri ku busa.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *