Friday, February 7
Shadow

U Buyapani bufite Minisitiri w’intebe mushya

Mu cyumweru gishize uwari usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo mu Buyapani Shigeru Ishiba yagizwe Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo asimbure Fumio Kishida ucyuye igihe. Mu ngamba Ishiba afite, harimo gushyira imbaraga mu mubano hagati y’u Buyapani n’ibindi bihugu by’inshuti hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano. Avuga ko azavugurura ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu myaka yashize Shigeru Ishiba yakunze kunenga imiterere y’umubano w’u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemezaga ko utanoze. Yifuzaga ko u Buyapani bwagira uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibigo bya gisirikare by’Amerika biri mu Buyapani kuva Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye.

Ikindi Ishiba yashakaga ni uko ibihugu byo ku mugabane w’Aziya na byo byakwishyiriraho umuryango ubihuza ugamije gutabarana nk’uko hariho OTAN ihuza ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Gusa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo zakiriye neza icyo gitekerezo.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *