Tuesday, October 22
Shadow

Global Green Growth Week: Umunsi wa gatatu

Ku wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 ibiganiro byo muri gahunda y’icyumweru cyahariwe iterambere ritoshye byakomeje. Mukerarugendo.rw ikomeje kubakurikiranira ibi biganiro kuva ku munsi wa mbere kuzageza ku musozo. Kuri gahunda y’umunsi wa gatatu ibyaganiriweho byibanze ku ngingo nyamukuru tugiye kubaramburira muri iyi nkuru.

 

Unleashing Youth Power: United Action, Global Impact

Muri iki gice havuzwe ku kamaro k’imishinga mito iyobowe n’abakiri bato hirya no hino ku isi mu rugamba rwo guharanira iterambere rirambye kandi ribungabunga ibidukikije.

Inclusive Green Growth: Full and Meaningful Participation of All

Abantu bo mu nzego zitandukanye bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse basangiza bagenzi babo ibirimo gukorwa muri gahunda yo guharanira iterambere ritoshye bigizwemo uruhare na bose. Hibanzwe ku ruhare rwa politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Implementing Article 6 Governance Frameworks

Muri iki gice k’ibiganiro, abahagarariye ikigo Global Green Growth Institute mu bihugu bitandukanye ndetse n’abahagarariye ibihugu by’abafatanyabikorwa basangije abandi intambwe bamaze gutera mu gushyira mu bikorwa Ingingo ya 6 y’Amasezerano ya Paris arebana n’ihindagurika ry’ikirere. Iyi ngingo iteganya uburyo ibihugu bigomba kujya byishyura amafaranga runaka bitewe n’imyuka ihumanya byohereza mu kirere, ayo mafaranga akajya ahabwa ibihugu runaka birusha ibindi kugabanya ingano y’imyuka ihumanya byohereza mu kirere.

Road to COP 29

Hagaragajwe aho imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga Ngarukamwaka ku Ihindagurika ry’Ikirere igeze. Iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye. Iy’uyu mwaka izaba ari ya 29 ikazabera mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2024.

Carbon Transaction Facility Launch

Hatangijwe ku mugaragaro “Isoko ry’Umwuka wa Karuboni”, aho ibihugu bisohora uwo mwuka ku kigero cyo hejuru bizajya byishyura, hanyuma ibisohora muke bikishyurwa. Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye. Mu bayobozi bakomeye bayoboye icyo gikorwa harimo Ban Ki Moon uyobora Inteko Rusange y’ikigo Global Green Growth Institute (GGGI) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yacyo, Frank Rijsberman Umuyobozi Mukuru wa GGGI na Fenella Aouane Umuyobozi w’ishami rya GGGI rishinzwe kugena ikiguzi kishyurwa n’ibihugu byohereza mu kirere imyuka ihumanya.

Ministerial Panel

Muri iki gice, abaminisitiri bo mu bihugu bitandukanye bahawe ijambo bageza ku bakurikiye ibiganiro ingamba ibihugu byabo byafashe mu rwego rwo guharanira iterambere ritoshye. Bavuze ingorane bagenda bahura na zo muri urwo rugendo hanyuma bashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo intego zabo zizashobore kugerwaho.

Reception

Habayeho umuhango wo kwakira abashyitsi bitabiriye ku nshuro ya 8 ibikorwa by’Icyumweru k’Iterambere Ritoshye (Global Green Growth Week 2024) mu mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo.

Side Event

Habaye indi nama yihariye ireba by’umwihariko igihugu cya Kote Divuwari. Ingingo nyamukuru yaganiriweho ni ubukungu bushingiye ku mutungo wisubira, aho ibikoresho bibyazwamo ibindi ndetse n’imyanda igakorwamo ibindi bintu bifite akamaro. Hagaragajwe ko ubwo buryo burimo gufasha igihugu cya Kote Divuwari mu rugendo ruganisha ku iterambere ritoshye muri iki gihe imijyi yo muri icyo gihugu irimo gukura mu buryo bwihuse nyuma y’uko Kote Divuwari yagiye ivugwamo imidugararo.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *