Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 mu masaha y’igicamunsi umusore w’Umufaransa Paul Varry yagonzwe ku maherere n’umushoferi w’ikamyo mu mujyi wa Paris.
Uyu musore w’imyaka 27 wari utwaye igare yasonnyowe n‘umuntu wari utwaye ikamyo nyuma gato y’uko bateranye magambo mu muhanda. Intandaro y’urwo rupfu rubabaje ni uko uyu mushoferi w’ikamyo yitambitse Paul Varry amwima inzira. Hakurikiyeho kuvugana nabi bituma umushoferi w’ikamyo agira umujinya w’umuranduranduzi afata ikemezo kigayitse cyo kugonga iyo nzirakarengane y’umunyegare.
Iyi nkuru y’inshamugongo yababaje benshi. Na n’ubu amatsinda atandukanye y’abantu akomeje kwishyira hamwe mu rwego rwo kunamira uyu musore wazize akarengane. By’umwihariko abanyamuryango b’ishyirahamwe ryitwa “Paris en selle” yabarizwagamo barimo kurara ikiriyo bibuka mugenzi wabo. Iri shyirahamwe riharanira ko abantu bo mu mujyi wa Paris bifashisha amagare mu ngendo zabo aho gukoresha ibinyabiziga bya moteri mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije ko kugabanya ihumana ry’umwuka wo mu kirere.
Abazi Paul Varry bavuga ko yari umuntu utuje, uvuga make kandi ugira umutima mwiza. Barasaba ko yahabwa ubutabera, umushoferi wamuvukije ubuzima agakanirwa urumukwiye.
Mary IRIBAGIZA