Tuesday, October 22
Shadow

Yuriye inzu ngo arebe Nyakotsi bimuviramo urupfu

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 ahitwa Gironde mu  Bufaransa umusore w’imyaka 21 yahanutse ku gisenge k’inzu ahasiga ubuzima, ubwo yari yuriye ashaka kureba Nyakotsi.

Uyu musore yari yuriye ajya hejuru y’inzu yahoze ari iy’uruganda rwa kawucu mu gace ka Barsac. Yari ari kumwe na bagenzi be babiri. Uko ari batatu bari bafite amatsiko yo kwitegereza neza Nyakotsi cyane ko idakunda kugaragara kenshi. Kuko amabati y’igisenge k’iyo nyubako yari ashaje, umwe muri abo batatu yarakandagiye araroboka hanyuma ahanuka ahantu hareshya na metero 15.

Undi musore wa kane mugenzi wabo we yari yasigaye hasi atinya kurira hejuru ni we watabaje ariko abatabazi bahageze i saa munani z’ijoro uwahanutse yamaze gupfa.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *