Tuesday, January 28
Shadow

“Nzakomeza kugukunda iteka”. Amagambo y’umukunzi wa Liam Payne

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Liam Payne rwabaye ku itariki 16 Ukwakira 2024, ubutumwa bwo kumwifuriza iruhuko ridashira bukomeje kwisukiranya. Umukunzi we Kate Cassidy na we yavuze ko igihe cyose azahora azirikana urukundo bari bafitanye.

Uyu muririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umwongereza yapfiriye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine ahanutse mu igorofa rya gatatu rya hoteli yari acumbitsemo. Ubuhamya butangwa n’umwe mu bashinzwe kwakira abantu muri iyo hoteli (réceptioniste) buvuga ko uyu mugabo wari ufite imyaka 31 yabanje guteza urusaku n’akavuyo mu cyumba yari acumbitsemo. Byabaye ngombwa hitabazwa inzego z’umutekano ariko zagiye kuhagera Liam Payne yamaze guhanuka, basanga yapfuye.

Liam Payne na Kate Cassidy bari bamaze imyaka ibiri bakundana

Mu butumwa bw’akababaro bwaturutse hirya no hino harimo ubw’abari bagize itsinda nyakwigendera yigeze kubarizwamo rya One Direction. Umukunzi we Kate Cassidy na we yagize icyo avuga. Ati “Liam malayika wanjye, uri byose kuri jye. Ndashaka kukumenyesha ko nagukunze byimazeyo nta buryarya. Nzakomeza kugukunda mu minsi yose isigaye y’ubuzima bwanjye. Ndagukunda Liam”.

Liam Payne atabarutse yari amaze imyaka ibiri akundana na Kate Cassidy.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *