Saturday, March 15
Shadow

Ikinyogote, inyamaswa itera amahirwe

Ahantu henshi cyane cyane mu bihugu byo ku mugabane w’u Bulayi bafata ikinyogote nk’inyamaswa itanga umugisha n’amahirwe. Mu mico imwe n’imwe abantu bizera ko iyi nyamaswa yifitemo umugisha ndetse ikawugeza no ku bantu.

Hari bavuga ko iyo ugize amahirwe ukabona ikinyogote uhita ubona amahirwe ndetse ukagira n’amafaranga utari witeze. Muri Seribiya bemera ko guhura n’ikinyogote mu nzira ari igisobanuro cy’umugisha w’uwo  munsi. Mu gihugu cy’u Bufaransa bafata ikinyogote nk’akanyamaswa k’ishaba n’uburumbuke. Iyo ikinyogote kigaragaye mu murima biba bisobanuye ko umusaruro w’imyaka ihinzemo uzaba mwinshi.

Mu Misiri bagereranya ikinyogote n’ikimenyetso k’imana y’izuba (Ra) irinda roho z’abantu bapfuye bagakomeza kuruhukira mu mahoro. Ubwo bubasha bw’ikinyogote ni bwo butuma hari abafata iyo nyamaswa nk’umuhuza hagati y’isi igaragara n’isi itaboneka irimo roho z’abapfuye.

Ibi bintu byose bivugwa ku nyamaswa y’ikinyogote ni ibishingiye ku myemerere nta bwo ari ihame rifatika. Gusa kuba abantu batoranya inyamaswa imwe runaka bakayita interamahirwe ntabwo ari ikintu cyoroshye kandi biragoye guhakana ibintu biba byaramaze kwinjira mu myemerere ya benshi. Ikindi kintu cy’umwihariko kizwi ku kinyogote ni uko ari inyamaswa idakunda kugaragara. Uku kutiyerekana cyane ikaboneka mu buryo bw’imbonekarimwe ni imwe mu mpamvu ituma benshi bayita inyamaswa y’umugisha.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *