Tuesday, October 22
Shadow

Messi arifuza Luca Modric muri Inter Miami

Nyuma y’amezi hafi atatu umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru Lionel Messi atangiye gukinira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amaze kuzana impinduka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri iki gihugu. Arifuza ko Luca Modric yaza bagakinana mu ikipe imwe.

N’ubwo ikipe ya Inter Miami ahagaze ku mwanya udashamaje ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku makipe yo mu kerekezo k’iburasirazuba, Lionel Messi ayifatiye runini, ku buryo  hari bamwe batangiye kumufata nk’umucunguzi wo ku rwego rwa ya mvugo ngo “waturekura twagwa”.

Mu mikino 12 amaze gukina mu marushanwa yose hamwe akomatanyije, Messi amaze gutsindira ikipe ye nshya ibitego 11 anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Ikirenze kurushaho, ni uko Messi yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya Leagues Cup gihuza amakipe yo muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ayo muri shampiyona ya Mexique.  Muri iryo rushanwa rya Leagues Cup Messi ni na we watowe nk’umukinnyi w’intyoza kurusha abandi MVP.

Imbaraga n’imdaduko uyu mukinnyi w’igihangange yatangiranye, byatumye abafana ba Inter Miami bongera kugira ububyutse.

Kuba Lionel Messi yarongeye urwunyunyu mu buryohe bwa shampiyona ya Major League Soccer ntabwo bivugwa n’abafana gusa. Myugariro w’Umutaliyani Giorgio Chiellini ukinira Los Angeles FC asanga uyu munyabigwi ayaratangiye guhindura byinshi muri ruhago ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yongeraho ko bidatinze uyu mukino uzaba ugeze ku rundi rwego muri iki gihugu.

Mu rwego rwo kurushaho kongerera imbaraga ikipe ya Inter Miami, Lionel Messi amaze kugeza ku buyobozi bwayo igitekerezo cyo gusinyisha Luca Modric, kabuhariwe w’Umunyakorowasiya ukina hagati mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye. Iki gitekerezo gishyigikiwe n’umutoza akaba n’umunyamigabane wa Inter Miami, umwongereza David Beckham. Amahirwe yo kwegukana Modric akaza gukinana n’uwo bahoraga bahangaye mu makipe y’abakeba ari yo FC Barcelone na Real Madrid ashobora kwiyongera, cyane cyane ko uyu Munyakorowasiya atakibona umwanya wo kubanza mu kibuga kubera ko umutoza Carlo Ancelotti asigaye ahitamo kwifashisha Jude Bellingham, umukinnyi w’Umwongereza w’imyaka 20.

Kugeza ubu, imyenda yanditseho Lionel Messi ni iyo iza ku mwanya wa mbere mu yaguzwe n’abafana benshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka w’imikino.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *