Monday, December 23
Shadow

Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Ikibumbano cya Béatrice wa Savoie kiri ahitwa Auvergne – Rhônes – Alpes mu Bufaransa cyaciwe umutwe ku itariki ya 31 Ukwakira 2023.

Umuyobozi wa komine ya Echelles aho iki kibumbano giherereye ayatangaje ko bari mu rujijo kandi bafite ubwoba batewe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Yongeraho ko abashinzwe umutekano barimo gukora uko bashoboye ngo bafate uwakoze icyo cyaha akanirwe  urumukwiye.

Iki kibumbano cya Béatrice wa Savoie cyabumbwe mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mugore wahoze ari umuyobozi muri Provence akaba yarabayeho mu kinyejana cya 18. yafatwaga nk’umugiraneza n’umunyabuntu kubera ibyiza yakoreraga abaturage. Cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016

Genti KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *