Monday, May 6
Shadow

Volleyball: Ibigwi n’amateka bya Groupe Scolaire y’i Butare

Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare ni ishuri rifite amateka aremereye mu ireme ry’uburezi no mu bikorwa bya siporo. Mu myaka yashize Groupe Scolaire yaramamaye cyane mu mikino haba mu mupira w’amaguru no muri volleyball ari na yo tugiye kwibandaho.

Mu myaka ya vuba, ba Padiri Emmanuel Kayumba na Pierre Celestin Rwirangira bakunze kugarukwaho nka bamwe mu bayobozi ba Groupe Scolaire bashyigikiye volleyball nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Gusa umusingi w’ubuhangange w’iri shuri rikunda kwitwa Indatwa wubakiye ku bafurere b’abashariti (Frères de la Charité) bayoboye iki kigo bakakigeza ku gasongero ka volleyball yo mu Rwanda.

Mu myaka ya za 1980 ishyira za 90, abafurere nka Gaston na Bernard bakoze akazi gakomeye, bashimangira ibyari byaratangijwe n’abababanjirije, aho intego yari iyo gukora ku buryo volleyball iba umuco mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare. Iri shuri ryubatse ibibuga byinshi rwagati mu kigo mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bose kubona amahirwe yo kuzamura impano zabo muri volleyball.

Ku ikubitiro, Groupe Scolaire yabaye pepiniyeri yazamuye abakinnyi baje guhinduka zimwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu ya volleyball. Muri bo twavuga Robert Bayigamba, Ignace Nzaramyimana wari uzwi nka Elastique na Célestin Hakizimana bahimbaga Mukoni tutibagiwe Alexandre Ryambabaje wize Tronc Commun muri Gruope Scolaire agakomereza amashuri muri Ecole des Sciences mu Byimana. Icyo gihe Groupe Scolaire yari ifite igihagararo ku buryo yahanganiraga ibikombe n’andi makipe yari akomeye nka Kaminuza y’i Butare, MINITRANSCO na ELECTROGAZ.

Ikipe ya junior ya Groupe Scolaire mu mwaka wa 1988

Umutoza Luc ari mu bantu bitanze batizigamye ngo Groupe Scolaire irusheho gukomera muri volleyball. Mu mwaka wa 1987/1988 iyi kipe yari inkazi ifite abakinnyi nka Dominique Sebalinda (+), Jean Marie Vianney Rukamba (+), Janvier Musabyimana, Théophile Minani, Jean Pierre Rwandayi, Alphonse Bayingana n’abandi. Kuri aba hiyongereyeho barumuna babo barimo Eric Kayiranga, Emmanuel Bagaragaza, Alexis Rulisa, Eugène Gabiro (+), Kamonyo, Eugène Ingabire na Eric Kumuyange uzwi nka Gasongo.

Abahagaze uturutse ibumoso: Umutoza Luc, Jean Pierre Rwandayi, Janvier Musabyimana, Alphonse Bayingana. Abasutamye uturutse ibumoso: Jean Marie Vianney Rukamba (+), Dominique Ngoga Sebalinda (+) na Theophile Minani.

Mu myaka yakurikiye jenoside yakorewe abatutsi, hari abasore bazamukiye muri Groupe Scolaire y’i Butare barimo Olivier Ntagengwa, Flavien Ndamukunda, Nelson Murangwa, Placide Sibomana uzwi nka Madison, Yvan Mahoro n’abandi.

Ikipe ya volleyball yabaga ishyigikiwe mu buryo bushoboka igahabwa ibikoresho bikenewe birimo imipira, imyambaro ndetse abanyeshuri babaga bafite impano bahabwaga ishuri mu buryo bworoshye.

Muri iki gihe umuco wa volleyball muri Groupe Scolaire uracyariho gusa urwego wayo ni urwo guhangana mu kiciro cya kabiri bijyanye n’uko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi amashuri yisumbuye yasubiye hasi mu mikino ku buryo atashobora guhangana n’amakipe makuru nk’uko byahoze.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *