Mu mujyi wa Paris umurwa mukuru w’u Bufaransa ku wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024 umwana w’umuhungu yiyambuye ubuzima ubwo yanyuraga mu idirishya ry’inzu yabanagamo n’umuryango we mu igorofa rya gatatu yiyesura hasi ahita apfa.
Icyo gikorwa giteye agahinda cyabereye mu mujyi rwagati. N’ubwo hahise hiyambazwa ubutabazi bwihuse kugira ngo harebwe niba uyu mwana yashobora kurokoka, byabaye ibyo ubusa kuko yahise ashiramo umwuka akiri aho ngaho.
Intandaro yo kwiyahura k’uyu mwana w’umuhungu ni ukutumvikana kwari kumaze iminsi hagati y’uyu mwana na se. Ikinyamakuru le Parisien gisobanura ko uyu mubyeyi yashyiraga igitsure gikomeye kuri uyu mwana we w’umuhungu ku buryo bakundaga kubitonganira. Na mbere gato y’uko uwo mwana afata ikemezo cyo kwiyahura na bwo bari babanje guterana amagambo, birangira umwana yijugunye mu idirishya nyuma yo kwandika ibaruwa yo gusezera ku bavandimwe be n’inshuti ze.
Komisariya ya arondisoma ya 15 y’umurwa mukuru Paris yahise itangira iperereza kuri urwo rupfu kugira ngo hamenyekane impamvu zose zabaye imbarutso yo kwiyahura k’uyu mwana.
Monique NYIRANSHUTI