Wednesday, January 15
Shadow

Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  iterambere (RDB) kiravuga ko muri iki gihe ubukerarugendo bushingiye ku nyoni busigaye butuma ba mukerarugendo basura ibyiza bitatse u Rwanda bagatinda kuhava.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amoko y’inyoni agera kuri 700.By’umwihariko muri pariki y’Akagera habarizwa amoko 525 harimo ane yihariye, muri Pariki ya Nyungwe harimo asaga arimo 27.

Ngoga Telesphore ukora mu Ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi muri RDB, yavuze ko ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bwitabirwa ahanini n’abanyamahanga biganjemo abakunda kureba inyoni, baza bashaka kumenya amoko yazo anyuranye, ndetse ngo hari n’abaza bafite urutonde rwazo babwiwe.

Avuga ko gusura inyoni bitandukanye no gusura izindi nyamaswa kuko bisaba kubikunda no kwiha igihe, ibintu bituma ba mukerarugendo babikora batinda mu Rwanda dore ko hari n’igihe usanga barimo n’abashakashatsi bifuza kuzimenyaho byinshi.

Yagize ati ″Tuvuge niba ushaka kureba ikiyoni ukaba wacyumvise kivuga, urategereza ko kiza gutamba cyangwa kugwa mu giti kugira ngo ugifotore . Hari n’utunyoni duto abantu baba bashaka kureba tunyuranamo mu biti kandi kugira ngo umenye amoko yatwo bigusaba kwiha igihe. Niba rero uri nk’umushakashatsi cyangwa ukunze gukurikirana ibijyanye n’inyoni bigusaba kwicara umwanya munini ku buryo ushobora kuhirirwa n’ejo ukazagaruka .”

Nubwo ubukerarugendo bwo kureba inyoni bwitabirwa cyane n’abanyamahanga, Abanyarwanda na bo ngo batangiye kubwitabira.

RDB, ivuga ko bimwe mu bibangamiye inyoni mu Rwanda harimo guhinga ibishanga n’abatema amashyamba ziba zimenyereye kubamo.

Ubukerarugendo ni kimwe mu biza ku isonga mu byinjiriza u Rwanda amadevise menshi umwaka ushize bwinjije agera kuri miliyoni 318.8 z’amadolari ya Amerika.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *