Tuesday, September 10
Shadow

DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa

Kompanyi y’Abadage DHL yamamaye ku isi yose kubera umwanya wa mbere ifite mu bunararibonye bw’ubwikorezi bwibanda byane ku mabaruwa n’ubutumwa.

DHL ni impine igizwe n’amazina y’abayishinze ari bo Dalsey, Hillblom na Lynn. Iyi kompanyi ni iy’ikigo cy’Abadage cyitwa Deutsche Post. Yashinzwe mu mwaka wa 1969 ikaba yaratwaraga amabaruwa n’inyandiko hagati ya San Fransisco na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umwaka ukurikiyeho ibikorwa bya DHL byakomereje no hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 1998 Deutsche Post yatangiye kugura imigabane muri DHL iza kuyegukana burundu muri 2002. DHL ikoresha uburyo bwose bw’ubwikorezi ari bwo indege, imodoka, gari ya moshi n’ubwato.

Mukerarugendo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *