Thursday, September 19
Shadow

N’ubwo Amavubi yanganyije na Nijeriya, aracyafite akazi gakomeye ko kubona itike ya CAN 2025

Mu mukino wa kabiri wo mu matsinda mu guhatanira itike yo kuzajya mu kiciro cya nyuma k’irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu (CAN 2025), u Rwanda rwaguye miswi na Nijeriya kuri Sitade Amahoro i Remera ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024. Ni ubwo hari abantu benshi bashimye uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitwaye, haracyasabwa byinshi kugira ngo Amavubi yizere kuzaboneka mu mu makipe abiri azakomeza.

Ku wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 u Rwanda rwari rwahuye na Libiya mu mukino wa mbere wo muri iri tsinda rya D. Uyu mukino wabereye i Tripoli muri Libiya warangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe. Nijeriya yatsinze Benin ibitego bitatu ku busa. Ku munsi wa kabiri muri iri tsinda u Rwanda rwanganyije na Nijeriya ubusa ku busa kuri Sitade Amahoro i Remera, bamwe mu bakunzi b’Amavubi bishimira ko ikipe y’igihangange nka  Nijeriya yananiwe gutahana amanota atatu yose.

Ibyavuye muri uyu mukino ntabwo ari bibi ku ruhande rw’u Rwanda ariko na none nta bwo bitanga ikizere cyo kuzaboneka mu myanya ibiri ya mbere muri iri tsinda D kuko amakipe azaba ari muri iyo myanya ariyo azahita abona itike yo gukina CAN. Benin, n’ubwo yari yatangiye nabi itsindwa na Nijeriya, yisubiyeho ku munsi wa kabiri w’imikino itsinda Libiya ibitego bibiri kuri kimwe. Yahise yibonera amanota atatu ayifasha kwicara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo inyuma ya Nijeriya ifite amanota 4 mu mikino ibiri. Ku itariki ya 6 Ukwakira 2024 Benin izakira u Rwanda kuri Sitade yitiriwe Felix Houphouet Boigny muri Kote Divuwari hanyuma aya makipe akazongera guhura ku itariki ya 14 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Mu mikino isigaye y’uru rugamba rwo guhatanira itike y’ikiciro cya nyuma cya CAN 2025 kizakinirwa muri Maroke, u Rwanda rurasabwa kwirinda gutsindwa no kunganya bya hato na hato kuko kunganya imikino ibiri yikurikiranya birutwa nibura no gutsinda umukino umwe ugatsindwa undi.

Urutonde rw’agateganyo mu itsinda D nyuma y’imikino ibiri:

1.Nijeriya 4/6

2.Benin 3/6

3.Rwanda 2/6

4.Libiya 1/6

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *