Thursday, October 10
Shadow

Se wa Erling Haaland yamubwiye ibanga ryo kurushaho kugira imbaraga

Umukinnyi usatira izamu mu ikipe ya Manchester City yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yahishuye ko iyo ari mu biruhuko, papa we Alf Inge Haaland amusaba gukora imirimo y’amaboko kugira ngo akomeze kugira imbaraga kandi ari no mu kazi.

Uyu musore w’Umunyanoruveji w’imyaka 24 atangaza ko akenshi iyo ari mu biruhuko nyuma y’umwaka w’imikino akunda kuba ari iwabo ku ivuko. Se umubyara aramubwira ati “ni byo ndabizi ko uri mu biruhuko ariko kuruhuka si ukwicara! Fata ibikoresho uze tujyane mu ishyamba gutema ibiti”.

Erling Haaland asobanura ko ako kazi yemera akagakora n’ubwo kavunanye ariko kandi ngo nta yandi mahitamo aba afite kuko ntiyasuzugura papa we. Yongeraho ko nyuma y’uwo murimo wo gutema ibiti ajya kureba aho yagabanyiriza ayo mavunane agahita yerekeza mu nzu z’utubyiniro ku mugoroba.

Erling Haaland hamwe na se Alf Inge Haaland mu kazi ko gututira ibiti

Halaand yatsindiye Manchester City ibitego 38 mu mikino 45 mu mwaka w’imikino wa 2023/2024. Muri uyu mwaka mushya w’imikino na bwo uyu rutahizamu akomeje kwerekana ko inyota yo gutsinda ibitego nta ho yagiye.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *