Thursday, September 19
Shadow

Papa Fransisco avuga ko Donald Trump na Kamala Harris bombi babangamiye ubuzima

Ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francisco yatangaje ko ibyo abakandida babiri bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ari ikibazo ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ndege ubwo yari atashye asubiye i Roma nyuma y’urugendo yagiriye muri Aziya na Oseyaniya, Papa Franscisco yashimangiye ko kuba Donald Trump yiyamamaza agaragaza ko azirukana abimukira Kamala Harris na we agashyigikira itegeko ryemera gukuramo inda asanga bose ari iri n’iri.

Uyu muyobozi w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika ku isi aragira ati “hagati y’ibintu bibiri bibi, umuntu agerageza guhitamo ikibi gifite uruhengekero. Jyewe ntabwo ndi Umunyamerika, sinzatora. Abazatora bazagerageze gutora ikibi kidakabije cyane kuko ari Umurepubulikani Donald Trump ari n’umudemokarate Kamala Harris bombi imigambi yabo ibangamiye ubuzima bwa muntu”.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ateganyijwe ku itariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Marc MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *