Nyuma y’igihe kirenga ukwezi umuhanzi w’icyamamamre Sean John Combs uzwi nka Puff Daddy cyangwa P.Diddy atawe muri yombi, abana be bavuga ko bamuri inyuma mu bigeragezo arimo kunyuramo kandi ko bazamurwanirira kugeza ku ndunduro.
Uyu muririmbyi w’Umunyamerika uzwi cyane mu njyana ya rap yafashwe ku itariki ya 16 Nzeri 2024 ajya gufungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center ya Brooklyn mu mujyi wa New York. Akurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ku itariki ya 22 Ukwakira 2024 abana 6 muri 7 ba P.Diddy banditse ubutumwa kuri rukuta rwa instagram rw’umukuru muri bo Quincy Taylor Brown w’imyaka 33. Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto yabo baragira bati “umubyeyi wacu arimo arazira akagambane, twebwe duhagaze ku kuri kandi twemera ko kuzatsinda. Ibyo birego byose by’ibihimbano ntabwo bizahungabanya ubumwe bw’umuryango wacu. Mubyeyi wacu turagukumbuye kandi turagukunda”.
Diddy w’imyaka 54 y’amavuko yasabye ubutabera ko yatanga ingwate akarekurwa akajya aburana ari hanze ariko ikifuzo ke cyatewe utwatsi. Azakomeza gufungwa ategereje itariki 5 Gicurasi 2025 ari yo urubanza ruzatangiriraho.
Si abana be gusa batangaje ko bamushyigikiye kuko na nyina umubyara Janice Combs w’imyaka 84 aherutse gutangariza ikinyamakuru The Hollywood Reporter ko umuhungu we ari umwere. Ati “ntabwo umwana wanjye ari igikoko nk’uko bivugwa. Akwiriye guhabwa umwanya akisobanura kuko nzi ko ari umwere.
Mu gihe P.Diddy arimo kugaragarizwa urukundo n’abo mu muryango we, inshuti ze zo zikomeje kumucikaho no kumugendera kure. Benshi mu bo basangiraga byose mu mwuga wa muzika no mu minsi mikuru inyuranye ntabwo barimo kumuba hafi muri ibi bihe. Impamvu nyamukuru ni ugutinya ko na bo bashyirwa ku rutonde rw’abafatanyacyaha mu byaha bikomeye inshuti yabo ikurikiranyweho.
Jean Claude MUNYANDINDA