Umwe mu baganga b’inzobere mu miterere y’umubiri w’umuntu akaba n’impuguke mu kubaga abantu bifuza ubwiza (chirurgie plastique) yemeza ko n’ubwo siporo yo kwiruka ku maguru ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu, ngo nta byera ngo de kuko hari ibyo ishobora kwangiza ku mubiri w’abantu b’igitsina gore.
Uyu muganga w’Umufaransa Oren Marco avuga ko ingaruka nyamukuru yo kwirukanka abagore n’abakobwa bahura na yo ari ukugwa kw’amabere. Asobanura ko uko umuntu agenda akubita ibirenge ku butaka mu gihe aba arimo yiruka ari na ko bimwe mu bice by’umubiri bigenda biva mu mwanya wabyo. Yongeraho ko uretse n’amabere, amabuno n’amatama by’umukobwa cyangwa umugore ukunda gukora jogging na byo birushaho kumanuka bijya hasi.
Gusa kubera ko ibyiza byo gukora iyo siporo ari byo byinshi kuruta ingaruka mbi, Oren Marco atanga inama ku bantu b’igitsina gore zo kwitwararika ibintu bimwe na bimwe. Avuga ko nyuma yo kwiruka bakwiye kujya bongeraho n’indi myitozo ikomeza imikaya (musculation) kugira ngo iyo mikaya igume mu mwanya wayo. Ikindi mu gihe biruka, bakwiye kwifashisha inkweto za siporo zabugenewe zinepa mu rwego rwo kwirinda ko umubiri wabo wicugusa kenshi bikaba intandaro yo kugwa kw’amabere, gukweduka kw’amatama no gutsuka kw’amabuno.
Mary IRIBAGIZA