Saturday, April 27
Shadow

Abana batarageza ku myaka y’ubukure bibye banki

Mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 14 Werurwe 2024 abajura batatu bakiri abana bateye banki barayisahura.

Ed Gonzalez umuyobozi w’ishami rya polisi mu mujyi wa Houston yatangaje ko abo bana batawe muri yombi uko ari batatu; umwe afite imyaka 11 undi 12 uwa gatatu akagira imyaka 16. Uyu muyobozi akomeza asobanura ko bose bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no gutera ubwoba.

Televiziyo yo mu mujyi wa Houston yitwa ABC 13 yatangaje ko aba bana bagabye igitero kuri banki yitwa Wells Fargo hanyuma bashyira ibikangisho ku mukozi wayo bafata amafaranga bariruka. Ishami rya FBI ryo mu mujyi wa Houston ryahise rishyira ku rukuta rwa twitter amafoto y’abo bana yari yafashwe na camera zo kuri banki. Ayo mafoto ni yo yatumye abo bana ba “ruteruzi” bamenyekana bahita batabwa muri yombi. Bari bambaye imyenda ifite ingofero zibatwikiriye ku mutwe kugira ngo batamenyekana mu buryo bworoshye.

Monique NYIRANSHUTI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *