Sunday, September 8
Shadow

Amashami y’ingenzi agize hoteli

Inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo David W. Howell igaragaza inzego nibura esheshatu zigomba kugaragara muri hoteli iyo ari yo yose.

Ubuyobozi (administration): Buri hotel igomba kugira umuyobozi (Manager), umwungirije (assistant manager), abacungamari, abashinzwe abakozi n’abashakisha amasoko.

Abakira abashyitsi (Front Office): Abagize iki kiciro ni bo abaclients bahita bahitiraho iyo baje muri hotel bakabafasha mu byerekeranye no kubaha ibyumba kubafasha imizigo bazanye no kubaha amakuru anyuranye yerekeranye na hoteli.

Abakora isuku (Housekeeping): Uruhare rw’aba bantu ni runini kuko batuma hotel, ibyumba byayo n’ahandi hantu hafite aho hahuriye na yo hahorana isuku.

Abashinzwe ibiribwa n’ibinyobwa (Food and Beverages): Kubera ko ibyo kurya n’ibyo kunywa ari inkingi y’ibikorerwa muri hotel usanga abakozi bakora muri iri shami ari bo benshi ku buryo baba barenze kimwe cya kabiri cy’umubare w’abakozi ba hotel yose uko yakabaye.

Ishami ry’ibikorwa remezo na tekiniki(engineering): Abakora muri iri shami nta ho bakunze guhurira n’abaclients ba hotel. Icyo bashinzwe ni ugukora ku buryo nta bibazo bya tekiniki bishobora kubangamira imigendekere myiza y’ubuzima bwa hotel.

 Umutekano (security): Abashinzwe umutekano muri hotel haba bagomba kubungabunga ibintu by’abashyitsi, umutekano wabo ndetse n’umutekano wa hotel nyirizina.

Gentil KABEHO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *