Monday, September 16
Shadow

APR FC na Rayon Sports mu mikino ya Simba Day n’Umunsi w’Igikundiro

Ku wa gatandatu tariki ya 3 y’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2024 amakipe ya Rayon Sport na APR FC azitabira imikino izayahuza n’andi makipe abiri yo muri Tanzaniya ari yo Simba Sports Club na Azam FC.

Kuri Stade yitiriwe Benjamini Mukapa i Dar es Salaam, APR FC izakirwa na Simba Sports Club mu mukino ugamije gufasha iyi kipe kwerekana abakinnyi bayo bashya mu muhango ngarukamwaka witwa ‘Simba Day’. Kuri APR FC, ni umwanya mwiza wo gutyaza abakinnyi bayo mbere yo gutangira urugamba rwo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mu gihe Simba Sports n’APR FC zizaba zumvana imitsi i Dar es Salaam, Rayon Sports izaba irimo gukina n’ikipe y’Azam FC yo muri Tanzaniya kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo. Uyu mukino ni uwo muri gahunda itegurwa buri mwaka n’ubuyobozi bwa Rayon Sports izwi nka ‘Rayon Day’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’.

APR FC izahura na Simba Sports Club ku mukino wa Simba Day.

Azam FC izifashisha uyu mukino wayo na Rayon Sports mu rwego rwo kwimenyereza ikirere cy’u Rwanda kuko izagaruka i Kigali mu kwezi kwa 8 hagati. Icyo gihe izaba ije gukina n’APR FC mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Rayon Sports izakina na Azam FCkuri Rayon Day.

Rayon Sport na yo izifashisha uyu munsi mukuru wayo kugira ngo ibonereho kumurika ku mugaragaro abakinnyi bayo bashya iheruka gusinyisha barimo Richard Ndayishimiye, Patient Ndikuriyo, Omar Gningue, Omborenga Fitina, Adama Bagayoko, Olivier Niyonzima, Abdul Rahman Rukundo na Haruna Niyonzima.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *