Tuesday, September 10
Shadow

Irushanwa ryo koga rigiye kubera i Nyamata ryitezweho kubona izindi mpano

Ku cyumweru Triki ya 28 Nyakanga 2024 muri piscine ya Hotel La Palisse i Nyamata mu karere ka Bugesera hazabera irushanwa ryo koga ryo ku rwego rw’igihugu National Summer Swimming Competition.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda Pamela Girimbabazi atangaza ko iri rushanwa ryateguwe muri gahunda y’amarushanwa yo mu mpeshyi kandi amakipe yose yemerewe kuryitabira. Asobanura ko igihe k’impeshyi cyorohereza amarushanwa nk’aya ngaya kuko abanyeshuri baba bari mu biruhuko kandi bakaba bagize umugabane munini w’abitabira umukino wo koga. Ati “Mu mpeshyi ni bwo abakinnyi bose babona umwanya w’imyitozo kuko abenshi baba basanzwe bari mu masomo ku ishuri. Ikindi kandi ni umwanya mwiza tuba tubonye wo guhuriza hamwe abakinnyi benshi bashoboka bikatworohereza kuvumbura impano nshya (talent detection).

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda Pamela Girimbabazi

Kuri gahunda nyirizina y’iri rushanwa ryo kuga rizabera i Nyamata, abarushanwa ndetse n’abandi bashyitsi bazahagera i saa mbiri za mu gitondo. Abakinnyi bo mu makipe atandukanye yo hirya no hino mu gihugu bazahatana mu buryo bunyuranye bw’imyogere hanyuma batatu ba mbere muri buri kiciro bakazagenerwa ibihembo ndetse amakipe yose azitabira akazagenerwa  ibikoresho bifasha abakinnyi kurushaho kwitoza kugira ngo bazamure urwego rwabo:

Bazahabwa ibikoresho byitwa kickboards
Amakipe azaseruka azahabwa kandi za Pull buoy
Ibindi bikoresho bizatangwa muri aya marushanwa ni Goggles

Hazatangwa kandi ubutumwa butandukanye bw’abahagarariye umukino wo koga mu Rwanda, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo uzaba ari umushyitsi mukuru. Biteganyijwe ko gahunda izasozwa i saa cyenda z’igicamunsi.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *