Wednesday, April 23
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Urukundo hagati ya Mariah Carey na Anderson Paak ntabwo rukiri ibanga

Urukundo hagati ya Mariah Carey na Anderson Paak ntabwo rukiri ibanga

Imyidagaduro
Nyuma y’umwaka umwe umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mariah Carey atandukanye na Bryan Tanaka bari bamaze imyaka 7 babana nk’umugore n’umugabo, ubu noneho afitanye umubano wihariye n’umuraperi Anderson Paak.   Amakuru yizewe avuga ko Mariah Carey na Anderson Paak batangiye urugendo rw’urukundo rwabo mu mpera z’umwaka ushize wa 2024. Babanje guhurira muri studio yitwa Electric Lady mu mujyi wa New York. Bongeye kugaragara bafatanye agatoki mu cyanya cyahariwe umukino wa Ski ku mazi muri Leta ya Colorado. Mu minsi ishize kandi bongeye kubonwa bahuje urugwiro muri restaurant imwe yo mu mujyi wa Los Angeles. Anderson w’imyaka 39 yatangiye gahunda zo kwaka gatanya hagati ye n’uwahoze ari umugore we Jae Lin babyaranye abana babiri. Umukunzi we mushya ari we Mari...
Umukinnyi wa filimi Richard Chamberlain yitabye Imana

Umukinnyi wa filimi Richard Chamberlain yitabye Imana

Imyidagaduro
Umunyamerika wabaye icyamamare muri sinema Richard Chamberlain yitabye Imana ku wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2025. Uyu musaza wari waramenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka the Thorn birds (Les oiseaux se cachent pour mourir) yatabarutse ku myaka 90 azize guhagarara k’umutima. Mbere yo kwinjira mu mwuga wo gukina filimi, yabanje kunyura mu gisirikare akurikizaho gukina amakinamico. Yigeze kujya kuba mu Bwongereza ahabwa umwanya wo gukina mu makinamico akomeye arimo na Hamlet ya William Shakespeare. Nyuma yiyeguriye filimi nyirizina ndetse arushaho kumenyekana kubera zo. Iyo yamamayemo cyane ni the Thorn birds mu mwaka wa 1983, aho yakinnye ari Ralph de Bricassart, umupadiri wahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kugorwa no guhitamo hagati y’umuhamagaro we wo kwiyegurira Imana n’...
Muri Venezuela abakozi bagiye kujya bakora igice cy’umunsi gusa

Muri Venezuela abakozi bagiye kujya bakora igice cy’umunsi gusa

Ayandi
Kubera igabanuka ry’umuriro w’amashanyarazi utangwa n’urugomero rw’ibanze muri Venezuela, amasaha y’akazi agiye kugabanywa kabiri bajye bakora mbere ya saa sita gusa. Leta y’iki gihugu yasohoye amabwiriza asobanura ko abakozi ba Leta bagabanyirijwe amasaha y’akazi kubera ko izuba ryinshi ryacanye ryabaye intandaro y’igabanuka ry’amashanyarazi, bityo akazi na ko kakaba kagomba kugabanuka kubera umuriro udahagije. Aya mabwiriza avuga ko mu gihe k’ibyumweru 6 uhereye ubu ngubu abakozi ba Leta bazajya batangira akazi saa mbiri za mu gitondo bakarangize saa sita n’igice z’amanywa. Ikindi kiyongera kuri ibyo ni uko n’iminsi y’akazi izagabanuka, ikava kuri 5 mu cyumweru ikaba 3. Ibi bisobanuye ko akazi kazajya gakorwa umunsi umwe, hanyuma umunsi ukurikiyeho abakozi basibe. Muri i...
Bafashe umunota wo kuzirikana umunyabigwi bazi ko yapfuye

Bafashe umunota wo kuzirikana umunyabigwi bazi ko yapfuye

Imikino
Mu cyumweru gishize mu ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Bulgariya yitwa Arda Kardzhali basabye ko hafatwa umunota wo guceceka bakazirikana uwahoze ari umukinnyi wabo Petko Ganchev bibwira ko yitabye Imana nyamara amakuru bari bafite ntabwo impamo. Mbere y’umukino wa shampiyona yo mu kiciro cya mbere muri Bulgariya wahuje Arda Kardzhali na Levski Sofia hafashwe uwo munota ngo bahe icyubahiro uwo mukinnyi wakanyujijejo, gusa byaje kumenyekana ko uwo mugabo yari agihumeka umwuka w’abazima. Petko Ganchev yatunguwe no kumva bamubika kuri sitade ndetse abakinnyi bagakora uruziga ngo bamwibuke kandi we adataka n’igicurane. Nyuma yo kubona inkuru y’urupfu rwe kuri televiziyo agatungurwa bikomeye yasubiye mu rugo asanga umugore we yashenguwe n’agahinda kuko na we iyo nkuru yari yamaze ku...
Amavubi yanganyije na Lesotho, ikizere cyo kujya mu Gikombe k’Isi cyongera kugabanuka

Amavubi yanganyije na Lesotho, ikizere cyo kujya mu Gikombe k’Isi cyongera kugabanuka

Imikino
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe k’Isi cy’umupira w’amaguru mu mwaka wa 2026, u Rwanda rwahuye na Lesotho kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kabiri Tarik 25 Werurwe 2025.   Ni umukino w’umunsi wa 6 ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura muri itsinda rya 3 ry’aya majonjora ku mugabane w’Afurika. Ni umukino wabaye nyuma gato y’uko Amavubi y’u Rwanda yari yaratsindiwe mu rugo n’ikipe y’igihugu ya Nijeriya ibitego 2 ku busa. Uyu mukino w’Amavubi y’u Rwanda n’Ingona za Lesotho wari umwanya umutoza mushya w’u Rwanda Adel Amrouche yari abonye wo kugaragaza ubushobozi bwe nyuma yo gutangira nabi. Gusa ntabwo byamworoheye kuko yaguye miswi na Lesotho banganya igitego kimwe kuri kimwe. U Rwanda ni rwo rwabanje gutsinda ku gitego kinjijwe na na Jojea...
Urukundo rurakeba hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump

Urukundo rurakeba hagati ya Tiger Woods na Vanessa Trump

Imyidagaduro
Ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025 Umugabo w’icyamamare mu mukino wa Golf Tiger Woods yashyize ku mugaragaro amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa y’urukundo rwe na Vanessa Trump wahoze ari umukazana wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump. Tiger Woods yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto abiri agaragaza ko we na Vanessa Trump bari mu bihe byiza by’urukundo. Ayo mafoto yari aherekejwe n’aya magambo “Turahumeka umwuka w’urukundo, jyewe na we! Ubuzima buryohereye nk’ubuki kuko ngufite iruhande rwanjye. Si jye uzabona dutangiye kwibanira akaramata nk’umugabo n’umugore”. Mu mwaka wa 2018 Vanessa Trump yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we Donald Trump Junior akaba umuhungu wa Pererzida Donald Trump. Bari bamaze kubyarana abana batanu. Ivanka Trump wahoze ari m...
Nyarutarama Sports Trust Club ikomeje kunoza serivisi igenera abayigana

Nyarutarama Sports Trust Club ikomeje kunoza serivisi igenera abayigana

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Nyuma y’umwaka tubatembereje mu kigo kiyeguriye siporo, imyidagaduro no kuruhuka kitwa Nyarutarama Sports Trust Club, twongeye kwerekezayo ngo tubarebere ibirungo bikomeje kongerwa muri serivisi zihatangirwa mu rwego rwo kunezeza abaclients. N’ubwo twari twavuye imuzingo serivisi zitangirwa muri Nyarutarama Sports Trust Club, mu gusubirayo twasanze ibintu byarongeye kuba bishya. Umuyobozi w’iki kigo Patrick Rugema bakunda kwita “Texas” yongeye kuduha ishusho nyayo y’ubwo bwatsi bwe ndetse atugaragariza n’udushya twamaze kongerwamo turimo serivisi za Yoga. Kuva ku mukino wa Tennis kugeza kuri serivisi zigera ku 10 Mu ntangiriro, iki kigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali cyari kizwi nka Nyarutarama Tennis Club kuk...
Minisitiri yeguye nyuma y’uko bimenyekanye ko yatewe inda n’ingimbi

Minisitiri yeguye nyuma y’uko bimenyekanye ko yatewe inda n’ingimbi

Ayandi
Uwari Minisitiri w’Abana muri Islande Ásthildur Lóa Thórsdóttir yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’uko hari amakuru yagiye ahagaragara avuga ko yigeze kubyarana n’ingimbi y’imyaka 16. Uyu mugore yiyemerera ko hashize imyaka 36 ibyo bibaye. Asobanura ko ubwo yari afite imyaka 22 ari bwo yabyaye atewe inda n’umwana w’ingimbi witwa Eirík Ásmundsson wari ufite imyaka 15. Avuga ko bamenyaniye mu rusengero. Ikinyamakuru cyo muri Islande cyitwa Iceland Monitor cyandika ko umubano wihariye hagati ya Ásthildur Lóa Thórsdóttir na Eirík Ásmundsson watangiye mu mwaka wa 1989. Icyo gihe n’ubwo umukobwa yarushaga umuhungu imyaka 7 yose, ngo umuhungu ni we wari ufite amashagaga cyane mu byerekeranye n’urukundo. Iki kinyamakuru cyongeraho ko inshuro nyinshi Ásthildur Lóa Thórsdóttir yashatse guhagar...
Umubare wa ba mukerarugendo basura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika urimo kugabanuka bikomeye

Umubare wa ba mukerarugendo basura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika urimo kugabanuka bikomeye

Ibyiza nyaburanga
Nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiriye ku butegesti muri manda ye ya kabiri, umubare wa ba mukerarugendo berekeza muri icyo gihugu ukomeje kubabanuka ku muvuduko wo hejuru. Nyuma y’ibyumweru bike Perezida Trump arahiye, abasura iki gihugu babaye bake bitewe n’impinduka uyu muyobozi yazanye. Impuguke mu birebana n’ubukerarugendo ziteganya ko ba mukerarugendo binjira muri Amerika bazagabanuka ku kigero cya 5,1% muri uyu mwaka wa 2025 kandi iryo gabanuka ngo ryaratangiye. Ibi bibaye mu gihe ubusanzwe byari biteganyijwe ko abasura Amerika bagombaga kwiyongera ku kigero cya 8,8% nk’uko byatangajwe muri raporo y’ikigo kitwa Tourism Economics yasohotse mu mpera za Gashyantare 2025. Iki kigo kemeza ko nyuma yo gutangaza iyi raporo, ba mukerarugendo berekeza muri Leta...
Umunyazimbabwekazi yaciye agahigo atorerwa kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Umunyazimbabwekazi yaciye agahigo atorerwa kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Imyidagaduro
Ku wa kane tariki 20 Werurwe 2025, muri Komite Olempike Mpuzamahanga (Comité Internationale Olympique) habaye amatora y’umuyobozi mushya, Kirsty Coventry Umunyazimbabwekazi aba ariwe usekerwa n’amahirwe. Ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 131 CIO ishinzwe ni bwo bwa mbere igiye kuyoborwa n’umuntu w’igitsina gore. Uyu mugore w’imyaka 41 usanzwe ari Minisitiri w’Imikino muri Zimbabwe akaba yaranabaye umukinnyi ukomeye mu mukino wo koga yahigitse abandi bantu batandatu b’ibikomerezwa bari bahanganye. Abo bagabo yarushije amajwi muri aya matora yabereye mu Bugereki ni Juan Antonio Samaranche Junior (Espagne), Sebastian Coe (Angleterre), David Lappartient (France), Morinari Watanabe (Japon), Johan Eliasch (Suède/Angleterre) na Faisal Al Hussein (Jordanie). Umuyobozi wa CIO ucyuye i...