Urupfu rw’umunyegare wagonzwe ku bushake rukomeje gushengura benshi
Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 mu masaha y’igicamunsi umusore w’Umufaransa Paul Varry yagonzwe ku maherere n’umushoferi w’ikamyo mu mujyi wa Paris.
Uyu musore w’imyaka 27 wari utwaye igare yasonnyowe n‘umuntu wari utwaye ikamyo nyuma gato y’uko bateranye magambo mu muhanda. Intandaro y’urwo rupfu rubabaje ni uko uyu mushoferi w’ikamyo yitambitse Paul Varry amwima inzira. Hakurikiyeho kuvugana nabi bituma umushoferi w’ikamyo agira umujinya w’umuranduranduzi afata ikemezo kigayitse cyo kugonga iyo nzirakarengane y’umunyegare.
Iyi nkuru y’inshamugongo yababaje benshi. Na n’ubu amatsinda atandukanye y’abantu akomeje kwishyira hamwe mu rwego rwo kunamira uyu musore wazize akarengane. By’umwihariko abanyamuryango b’ishyirahamwe ryitwa “Paris en selle” yabarizwagamo barimo kurara ...