Sunday, September 8
Shadow

BAL 2024: Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa gatatu

Ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nijeriya yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ihita itahana umwanya wa gatatu mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League irimo kubera mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye Tivers Hoopers itsinze amanota 80 kuri 57. Iyi kipe yatunguye benshi kuko nta mahirwe yahabwaga yo kugera kure hashimishije. Yabanje kwihagararaho irangiza ku mwanya wa mbere mu mikino yo mu itsinda rya Sahara ryari ririmo kandi AS Douanes yo muri Senegali, US Minastir yo mu Rwanda n’APR Basketball Club yo mu Rwanda.

Mu mikino ya kamarampaka na bwo Rivers Hoopers yaje ifite imbaraga nyinshi isezerera US Monastir yo muri Tuniziya muri kimwe cya kane k’irangiza iyitsinze amanota 92 kuri 88. Gusa muri kimwe cya kabiri k’irangiza na yo yakuwemo na Al Ahly Benghazi yo muri Libiya.

Ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 guhera i saa kumi z’igicamunsi ku isaha y’i Kigali hateganyijwe umukino wa nyuma hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly Benghazi yo muri Libiya.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *