Thursday, October 10
Shadow

Skol yemeje ko Rayon Sports izaseruka mu gikombe k’isi cy’abakanyujijeho

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye SKOL Brewery Ltd rwashyize umukono ku masezerano hamwe n’ubuyobozi butegura irushanwa ry’igikombe k’isi cy’abakanyujijeho (VCWC), yemerera ikipe ya Rayon Sport rusanzwe rutera inkunga kuzagaragara mu mikino imwe  n’imwe mu gihe k’iryo rushanwa.

Ku wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 ni bwo ayo masezerano yasinywe ku kicaro cy’urwo ruganda rw’inzoga mu Nzove. Ayo masezerano ateganya ko mbere y’uko habaho irushanwa, hazabanza igikorwa cyo kuzenguruka igihugu cyose herekanwa igikombe kizakinirwa, SKOL ikazabigiramo uruhare.

Iki kigo cy’ubucuruzi bw’ibinyobwa cyahawe uburenganzira bwo kuzacuruza  ibinyobwa byacyo byose muri Stade Amahoro mu gihe k’irushanwa.

SKOL kandi irateganya gukora igitaramo kinini gifungura irushanwa  kizatumirwamo abahanzi bakomeye bazasusurutsa abazaba baje kureba iri rushanwa ry’igikombe k’isi.

Umuyobozi mukuru wa VCWC Fred Siewe yagaragaje ko yishimiye ubufatanye bw’impande zombi ndetse ashimangira ko rizaba ari irushanwa ridasanzwe.

Skol izagira uruhare rukomeye mu irushanwa ry’isi ry’abakanyujijeho muri ruhago

Eric Gilson uyobora uruganda rwa SKOL Brewery Ltd Eric Gilson yararitse abantu  bose kuzaza kwishimira uburyohe bw’irushanwa rizahuza abacyuye igihe muri ruhago ndetse n’uburyohe bw’ibinyobwa byabo cyane cyane inzoga ya Skol Lager.

Iri rushanwa rizabera i Kigali mu rwanda kuva ku itariki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *