Monday, December 23
Shadow

Gisagara Volleyball Club yatewe mpaga

Ku wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ikipe ya Gisagara Volleyball Club y’akarere ka Gisagara yakubiswe mpaga mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wagombaga kuyihuza na Rwanda Energy Group Volleyball Club.

Muri uyu mukino wagombaga kubera mu nzu y’imikino y’ishuri ryitiriwe Mariya Umubyeyi w’Abamalayika (Notre Dame des Anges) i Remera ikipe ya REG Volleyball Club yahise yibonera intsinzi y’amaseti atatu ku busa (25-0, 25-0, 25-0) nyuma y’uko Gisagara Volleyball Club ihanishijwe mpaga kuko itigeze igera ku kibuga.

Intandaro yo kutaza gukina ni uko iyi kipe y’akarere ka Gisagara yari ifite abakinnyi bakeya; abenshi mu b’ingenzi isanzwe ishingiyeho ngo ntabwo bari bahari kubera impamvu zinyuranye.

Umwe mu basesenguzi ba volleyball umunyamakuru Amon Nuwamanya ukorera Kigali Today asanga iyi mpaga ari igihombo gikomeye mu mpande nyinshi. Ati “ku ikipe nyirizina, ku Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda no ku bakunzi b’uyu mukino muri rusange, iki ni igihombo. Haba hashyizwe ingufu nyinshi mu kwitegura iyi mikino harimo no gukodesha ibibuga, bityo rero iyo ikipe itagaragaye ku kibuga bigira ingaruka mbi.”

REG Volleyball Club yatsinze idakinnye

Uyu musesenguzi abona uku gutakaza amanota bene aka kageni kw’ikipe ya Gisagara Volleyball club bishobora kuyikurikirana ikaba yatakaza amahirwe yo kuboneka mu makipe ane ya mbere azahangana mu mikino ya kamarampaka (playoffs).

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *