Tuesday, October 22
Shadow

Global Green Growth Week: Umunsi wa gatanu

Ku wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 wari umunsi wa gatanu ari na wo wa nyuma w’ibikorwa byo kwizihiza ku nshuro ya munani Icyumweru k’Iterambere Ritoshye (Global Green Growth Week 2024). Mukerarugendo.rw yabakurikiraniye gahunda zose uko zakabaye kuva ku ntangiro kugeza ku musozo igiye kubagezaho ibyakozwe kuri uyu munsi usoza.

Korea Partnership Day Opening

Uyu munsi wahariwe gusobanura gahunda y’ubufatanye bwa Repuburika ya Koreya (Korea Partnership Day) itumirwamo abahagarariye Minisiteri zitandukanye n’ibigo binyuranye byo muri iki gihugu ndetse n’abahagarariye Global Green Growth Institute hirya no hino ku isi. Muri iyi gahunda, ikiba kigamijwe ni ukurebera hamwe umusaruro uba umaze kugerwaho n’imishinga yatangijwe hirya no hino ku isi ifitanye isano n’iterambere ritoshye.

Korea Green New Deal Fund

Hasobanuwe ibirebana na porogaramu irangajwe imbere na Repubulika ya Koreya ishingiye ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubukungu n’Igenamigambi y’icyo gihugu n’ikigo Global Green Growth Institute. Havuzwe ko iyi porogaramu ya Korea Green New Deal Fund ifite umwihariko wo gushyira imbaraga zidasanzwe mu guharanira iterambere rirambye kandi ribungabunga ibidukikije ku isi yose.

ASEAN – Korea Cooperation Fund

Abitabiriye ibiganiro basobanuriwe imikorere ya gahunda y’ubufatanye ya ASEAN – Korea Cooperation Fund ihuza Repubulika ya Koreya n’ibihugu byo mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’Aziya, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’imishinga ya Global Green Growth Institute iterwa inkunga n’iyi gahunda.

Working Lunch

Muri uyu mwanya wo gufata ifunguro rya saa sita, hasobanuwe gahunda y’ikigo Global Green Growth Institute ishingiye ku Rwego rw’Ubuterankunga rwa Repubulika ya Koreya mu Iterambere rwitwa Official Development Assistance (ODA) hagamijwe gutera inkunga imishinga iharanira iterambere ritoshye.

BIMB – EAGA – Republic of Korea Cooperation Fund

Haganiriwe ku bufatanye hagati ya Repubulika ya Koreya n’umuryango uhuza ibihugu bya Brunei, Indoneziya, Malaysia n’Ibirwa bya Philippines. Hagaragajwe umusaruro ubwo bufatanye bumaze gutanga binyuze mu mishinga itandukanye.

Mekong – Republic of Korea Cooperation Fund

Iki gice cyahariwe gusobanura ubufatanye hagati ya Repubulika ya Koreya n’ibihugu byibumbiye mu karere ka Mekong ari byo Birmaniya, u Bushinwa, Laos, Thailand, Cambodge na Vietnam. Haganiriwe kandi ku mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa binyuze muri ubwo bufatanye.

Plastics

Hagaragajwe ikerekezo k’ikigo Global Green Growth Institute ku birebana n’uburyo ibikoresho bya pulasitiki byakomeza kujya bibyazwa ibindi bikoresho aho kugira ngo bijugunywe hirya no hino bibe byakwangiza ibidukikije. Hasobanuwe kandi aho imyiteguro y’inama mpuzamahanga ya 5 ku gukumira imyanda ya pulasitiki (Intergovernmental Negotiating Committee INC 5) igeze. Iyi nama isabera i Busan muri Repubulika ya Koreya kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2024.

Korea Day Closing

Habayeho gusoza ibyari biteganyijwe birebana n’uyu munsi wo kugaragaza no gusobanura gahunda z’ubufatanye burangajwe imbere na Repubulika ya Koreya.

Global Green Growth Week Closing Session

Guhera i saa kumi n’imwe kugeza i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Seoul muri Repubulika ya Koreya (ni kuva i saa yine kugeza i saa tanu za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda) habaye imihango yo gusoza ku mugaragaro Icyumweru k’Iterambere Ritoshye (Global Green Growth Week 2024).

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *