Tuesday, October 22
Shadow

Global Green Growth Week: Umunsi wa kabiri

Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 ibiganiro byo mu rwego rwo kwizihiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Iterambere Ritoshye ku Isi Yose (Global Green Growth Week) ingingo nyamukuru 13 ni zo zibanzweho.

Climate Finance Access Network

Muri iki kiganiro cyabimburiye ibindi ku munsi wa kabiri, hibanzwe ku bufatanye bwa Global Green Growth Institute n’izindi nzego mu gushyira mu bikorwa imishinga yo gukoresha ingufu zisubira. Ikindi cyagarutsweho ni ibirimo gukorwa mu karere ka Pasifika mu gutera inkunga gahunda zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Pacific Transport Green Transition

Haganiriwe ku kuntu ibihugu byo mu karere ka Pasifika birimo gushyira imbaraga mu kuvugurura ubwikorezi no gutwara abantu n’ibintu hibandwa ku kwifashisha ibinyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi.

Sustainable Finance

Ikibanzweho muri iki gice k’ibiganiro, ni uburyo imishinga igamije iterambere rirengera ibidukikije yakomeza gushakirwa inkunga mu buryo burambye.

Greenpreneurs 2.0

Hashimangiwe ko hari imishinga irimo kuvuka mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Gusa havuzwe ko rimwe na rimwe iyi mishanga ikunze guhura n’imbogamizi zo kubura abaterankunga. Abitabiriye iki kiganiro basanze hakenewe ubuvugizi n’inkunga byisumbuyeho cyane cyane mu mishinga yo mu bihugu byo ku mugabane w’Aziya.

Unpacking Adaptation Financing Structures

Ikibanzweho ni ugushishikariza abafatanyabikorwa gutanga inkunga yo gufasha gahunda zigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Ku rundi ruhande, abagenerwa iyo nkunga na bo basabwa kuyikoresha neza.

Operationalizing Loss and Damage

Haganiriwe ku ngamba zashyirwa mu bikorwa hagamijwe koroshya uburemere bw’igihombo n’ubukana bw’ibyangizwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Greening the Belt and Road Initiative

Iki gice k’ibiganiro cyasuzumye uburyo gahunda y’u Bushinwa ya Belt and Road Initiative yagira uruhare mu mishinga y’ikigo Global green Growth Institute hagamijwe gushyigikira iterembere rirengera ibidukikije.

Climate Smart Agriculture – Asia

Muri iki gice habayeho gusangizanya ubunararibonye ku buryo bushya bw’ubuhinzi butabangamira ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Hatanzwe urugero rw’ibimaze kugerwaho muri Uzbekistan.

Africa – Middle East SAFE Initiative

Abitabiriye ibiganiro byo muri iki Cyumweru k’Iterambere Ritoshye barebeye hamwe ibirimo gukorwa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, guhangana n’ingaruka z’ihindagukira ry’ikirere no guharanira iterambere ry’icyaro. Uruhare rw’abafatanyabikorwa rwibanzweho by’umwihariko.

Liliane Uwanziga ukora muri GGGI Rwanda ni umwe mu mpuguke zatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo

Evidence Based Decision Making

Haganiriwe ku buryo bw’isuzuma rya politiki irebana no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Muri iki kiganiro hagarutswe ku buryo iri suzuma rikorwa n’uburyo bwo guhanahana amakuru ashingiye ku bunararibonye bwa buri gihugu.

AI for Green Growth and Sustainable Futures

Ingingo ebyiri ni zo zibanzweho muri iki gice. Hari gahunda mpuzamahanga yo kwifashisha Ubwenge Buhangano (AI) mu rugendo rugana ku iterambere rirambye, hakaba n’imishinga igamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere irimo gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe hifashishijwe Ubwenge Buhangano.

Climate Smart Agriculture – Africa

Hagarutswe ku buryo ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika birimo guhanga udushya mu rwego rw’ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa kandi ubwo buhinzi bugakorwa mu buryo budahutaza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Kuri iyi ngingo ni ho Umunyarwandakazi Dr Brigitte Nyirambangutse yasobanuye uburyo bwo guhanga udushya bwa Agrivoltaics burimo gukoreshwa mu gukomatanya ingufu z’mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’ubuhinzi nyirizina hagamijwe kongera umusaruro no gukoresha neza ubutaka buhingwa.

Kuri iyi ngingo ni ho Dr Brigitte Nyirambangutse wo muri GGGI Rwanda yasobanuye ikoranabuhanga rya Agrivoltaics

Fragility, Conflict and Green Growth Social Inclusion – Africa

Muri iki gice k’ibiganiro, abantu bashimangiye akamaro ko guharanira kugera ku iterambere ritoshye mu bihugu byazahajwe n’umutekano muke. Igihugu cya Burkina Faso cyatanzweho urugero rw’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda aho bisabwa ko buri wese ayigiramo uruhare nta wuhejwe.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *